AmakuruImikino

Aaron Ramsey yasezeweho gitwari na Arsenal, ajyana na Petr Cech

Aaron Ramsey yaraye asezeweho n’ikipe ya Arsenal, ashyikirizwa igihembo nk’urwibutso rw’ibyo yayikoreye mu gihe yari amaze akinira iyi kipe y’i Londres. Yasezeweho ari kumwe n’umuzamu Petr Cech.

Kuri iki cyumweru ni bwo Ramsey ukomoka muri Wales yasezeweho na Arsenal, nyuma y’imyaka 11 yari ayimazemo.

Kuba uyu musore yari yaravunikiye mu mukino Arsenal yahuriyemo na Napoli, byatumye atabasha kongera gukinira ikipe ye ngo bamusezereho ku mukino w’umunsi wa nyuma wa Premier league. Byabaye ngombwa ko Arsenal itegura kumusezeraho ku mukino yaraye inganyijemo na Brighton .

Ibirori byo kumusezeraho byabaye mbere y’uyu mukino, aho yakomewe amashyi n’imbaga y’abafana ba Arsenal bari muri stade ya Emirates.

Umuyobozi wa Arsenal Sir Chips Keswick, yamushyikirije igihembo nk’urwibutso bw’ibyo yakoreye ikipe mu gihe cy’imyaka 11 yari amaze ayikinira.

Aaron Ramsey wari ufite amarira ku maso ye, yajyanye n’umuzamu Petr Cech wageragezaga kumuhoza.

Abakunzi be bazongera kumubona mu mwaka utaha akinira ikipe ya Juventus yamaze gusinyamo amasezerano y’imyaka itanu.

Mu kiganiro na Sky Sports, Aaron Ramsey yavuze ko atabona uko asobanura ibyiza yaboneye muri Arsenal

Ati” imyaka 11 y’ubuzima bwanjye hari byinshi byayibayemo. Iyo nsubije amaso inyuma, sinshobora gusobanura n’ijwi ryanjye icyo isobanuye kuri njye. Ni ngombwa ko nshima Imana ku bw’amahirwe yo gukinira iyi kipe idasanzwe nkanamarana na yo imyaka myinshi.”

“Naje hano ndi umwana w’imyaka 17. Magingo aya ndi umugabo uhamye kandi nabonye umuryango. Hari byinshi byambayeho, muri rusange nishimiye cyane amahirwe nahawe. Mu by’ukuri nejejwe cyane n’aho ngiye kwerekeza, gusa uyu munsi ikindaje ishinga ni aho nakuriye, ari ho hano.”

Aaron Ramsey atandukanye na Arsenal nyuma yo kuyikinira imikino 369, akayitsindira ibitego 64.

Uretse Ramsey na Cech, rutahizamu Danny Welbeck na we agomba gutandukana na Arsenal muri iyi mpeshyi agashaka ahandi yerekeza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger