A.Y yatatse umugore we w’umunyarwandakazi wagize isabukuru ya mbere bari kumwe
Umuraperi wo muri Tanzaniya , Ambwene Allen Yessayah uzwi cyane nka A.Y, yateye imitoma umugore we w’umunyarwandakazi Sudi Suleiman Rehema ‘Remy’ ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza ni bwo yabikoze, AY yashyize kuri Instagram ifoto y’umugore we Sudi Suleiman Rehema ‘Remy’ afashe umwana babyaranye maze yandikaho amagambo yuzuyemo imitoma avuga ko ashimishijwe n’isabukuru ye ya mbere bari kumwe nk’umugabo n’umugore.
Yagize ati:”Isabukuru nziza mukunzi wanjye, mugore wanjye kandi mama w’umwana wanjye. Niyo sabukuru ya mbere wizihije uri umubyeyi kandi turi kumwe nk’abashakanye. Ngushimiye ko wampaye umuhungu witonda Aviel, Imana ikomeze igufungurire amarembo y’ibyiza kandi ikomeze iguhe imigisha. ”
Yakomeje agira ati:”Iyaba hari ijambo ryaruta ‘Ndagukunda’ nari kuryandika hano, ariko uzirikane ko ngukunda cyane. Ndagushimiye kandi ndakubaha cyane. Ryoherwa n’umunsi wawe udasanzwe”
Ubukwe bwa AY n’umukunzi we bwabaye tariki 24 Gashyantare 2018, bwabereye muri Golden Tulip y’I Dar es Salaam mu gihe ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu Rwanda i Nyamata.
Icyo gihe yari yaherekejwe na bamwe mu bazwi mu myidagadaduro yo muri Tanzania barimo Manager wa Diamond Platnumz ndetse na Hermy B umutunganyiriza indirimbo n’abandi bamuba hafi mu bikorwa bye bya muzika.