AmakuruPolitiki

5 muri 11 bahamijwe urupfu rwa Jamal Khashoggi bakatiwe urwo gupfa

Kuri uyu wa Mbere taliki 23 Ukuboza 2019, urukiko rukuru rwo mu murwa mukuru wa Arabie Saoudite, Riyadh, rwahamije abantu uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi. The Bloomberg ivuga ko muri bo batanu bakatiwe igihano cyo kwicwa, batatu bazafungwa imyaka 24.

Jamal Ahmad Khashoggi yavutse taliki 12, Ukwakira,1958 apfa taliki 02, Ukwakira, 2018. Yavukiye mu mugi wa Medina muri Arabia Saoudite aba umunyamakuru ukomeye mu gihugu cye ndetse wari wubashwe ibwami no mu bindi bihugu by’Abarabu.

Ubutoni yari afite ibwami bwatumye amenya byinshi kandi akagirana imikoranire n’inzego z’iperereza n’umutekano z’ubwami bwa Arabie Saoudite.

Muri Nzeri, 2017 Khashoggi yahunze Arabie Saoudite ajya gutura muri USA aho yandikiraga ibitekerezo birebire ikinyamakuru The Washington Post, inyandiko ze zikaba zaranengaga imikorere y’ubwami bwa Arabie Saoudite.

Yishwe taliki 02, Ukwakira, 2018 ubwo yari agiye kwaka impapuro zimwemerera kuzasezerana n’umukunzi we ukomoka muri Turikiya.

Bivugwa ko kugira ngo intasi za Arabie Saoudite zimenye ko Khashoggi afite gahunda yo kuzajya muri Ambasade yayo iri Istanbul zinjiye muri telefoni y’inshuti zikoresheje ubwoko bwahimbwe na Israel hanyuma zibasha kumenya isaha azaba yahagereye.

Iperereza rivuga ko Jamal Khashoggi yishwe acibwa mo ibice bijugunywa muri acide.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger