30 bagomba guhatanira Ballon d’Or 2019 batarimo Neymar bamenyekanye
Ikinyamakuru France Football cyo mu gihugu cy’Ubufaransa, cyashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 30 bagomba kuvamo umwe uzahabwa Ballon d’Or ya 2019, batarimo Umunya-Brazil Neymar Jr.
Ni urutonde rugaragaraho amazina asanzwe azwi muri ruhago mpuzamahanga, gusa hari amazina amwe n’amwe yagiye atungurana ariko akwiye kurujyaho bitewe n’uko bagiye bitwara mu mwaka ushize w’imikino.
Abakinnyi nka Lionel Messi, Virgil Van Dijk na Cristiano Ronaldo bari bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa UEFA n’umwiza wa FIFA bagaragara kuri runo rutonde.
Uru rutonde kandi ruriho abakinnyi nka Riyad Mahrez, Kalidou Koulibaly, Sadio Mane, Mohamed Salah na Pierre Emerick Aubameyang bakomoka hano ku mugabane wa Afurika.
Amazina asanzwe azwi cyane muri ruhago atagaragara kuri uru rutonde arimo Neymar Jr., Umunya-Brazil ukinira PSG yo mu Bufaransa. Hari kandi Umunya-Croatia Luka Modric watwaye Ballon d’Or y’umwaka ushize, Paul Pogba wa Manchester United cyo kimwe na Sergio Ramos wa Real Madrid.
Ikipe ya Liverpool yatwaye UEFA Champions league y’uyu mwaka ni yo irufiteho abakinnyi benshi aho irufiteho abakinnyi batandatu, mu gihe FC Barcelona yasezereye muri 1/2 cy’irangiza irufiteho abakinnyi bane.
Manchester City yatwaye igikombe cya shampiyona y’Abongereza irufiteho abakinnyi batanu, mu gihe Real Madrid irufiteho Karim Benzema wenyine.
Uretse urutonde rw’abagabo bagomba kuvamo umwe uzahabwa Ballon d’Or, hanashyizwe ahagaragara urutonde rw’abari n’abategarugori bagomba kuvamo uzahabwa Ballon d’Or ku ncuro ya mbere, ndetse n’ibindi bihembo mu byiciro bitandukanye nka ‘Kopa Trophy,’ iki kikaba ari igihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza mu bakiri bato batarengeje imyaka 21 na ‘Yashine Trophy gihabwa umuzamu wahize abandi muri uwo mwaka.
Uzegukana Ballon d’Or ya 2019 agomba kumenyekana ku wa 02 Ukuboza, mu birori bizabera ahitwa Theatre du Chatelet i Paris.
Urutonde rw’abakinnyi 30 bazavamo uhabwa Ballon d’Or 2020.
- Virgil Van Djik wa Liverpool
- Bernardo Silva wa Manchester City
- Hueng –Min Son wa Tottenham
- Robert lewandowski wa Bayern Munch
- Roberto Firmino wa Liverpool
- Christiano Ronaldo wa Juventus
- Alisson Becker wa Liverpool
- Matthis de Ligt wa Ajax Amsterdam
- Karim Benzema wa Real Madrid
- Georginio Wijnaldum wa Liverpool
- Kylian Mbappe wa Paris St Germain
- Trent Alexander Arnold wa Liverpool
- Donny Van de Beek wa Ajax Amsterdam
- Pierre Emerick Aubameyang wa Arsenal
- Marc Andre Ter Stegen wa Barcelona
- Sadio Mane wa Liverpool
- Sergio Kun Aguero wa Manchester City
- Frenkie de Jong wa Barcelona
- Hugo Lloris wa Tottenham
- Dusan Tadic wa Ajax Amsterdam
- Lionel Messi wa Barcelona
- Riyad Mahrez wa Manchester city
- Kevin De Bryune wa Manchester City
- Kalidou Koulibaly wa Napoli
- Antoine Griezman wa Barcelona
- Mohamed Sarah wa Liverpool
- Eden Hazard wa Real Madrid
- Marquinhos wa Paris St Germain
- Raheem Sterling wa Manchester City
- Joao Felix wa Benfica/Atletico
Abazamu 10 bagomba kuzatoranywamo uwahize abandi agahabwa gihembo kitiriwe ‘Yachine Trophy’
- Allison Becker wa Liverpool
- Manuel Neuer wa Bayern
- Ederson Moraes wa Bayern Mubich
- Andre Onana wa Ajax
- Wojciech Szczesny wa Juventus
- Jan Oblak wa Ajax
- Kepa Arrizabalaga wa Chelsea
- Samir Handanovic wa Inter de Millan
- Hugo Lloris wa Tottenham
- Marc-Andre Ter Stegen wa FC Barcelona.
Amazina y’abakinnyi bagomba gutoranywamo uwitwaye neza mu bakiri bato agahabwa Kopa Trophy arimo Jadon Sancho wa Dortmund, Moise Kean wa Everton, Matteo Guendouzi wa Arsenal, Matthijs de Ligt, wa Juventus, Vinicius Juniorwa Real Madrid, n’abandi.