AmakuruAmakuru ashushye

Rutsiro: Umwarimu akurikiranyweho gusambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe

Mu Karere ka Rutsiro ho mu ntara y’Uburengerazuba murenge wa Boneza , haravugwa inkuru y’umwarimu uri mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranweho gusambanya umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Amakuru akomeza avuga ko uyu murezi iki cyaha akekwaho yagikoze mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021, bikabera mu Mudugudu wa Bikono mu Kagari ka Bushaka.

Uyu mukobwa wasambanyijwe bivugwa ko ari mukigero cy’imyaka 31 , we yahise ajywanwa kuri One stop Center iri ku Bitaro bikuru bya Murunda kugira ngo abashe kwitabwaho.

Umuyobozi w’Umusigire w’Umurenge wa Boneza,Mbanzabugabo Jean Claude, yemeje aya makuru avuga ko ukekwa gukora iki cyaha yahise agezwa kuri sitasiyo ya Polisi ishami rya Ruhango.

Uyu muyobozi avuga ko uyu murezi yafashwe n’abagabo babiri bamufatiye mugikorwa yari arimo, bimwe benshi basigaye bita kugwa gitumo.

Yagize ati “Ni byo koko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, nibwo abagabo babiri bamuzanye ku Murenge bavuga ko bamusanze ari mo asambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe arimo ataka, bamenyesha inzego z’umudugudu nibwo yafashwe azanwa ku Murenge, natwe tumushyikiriza inzego z’umutekano.”

Kugeza ubu iperereza riracyakorwa kuri iki cyaha uyu mwarimu akurikiranweho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger