Amakuru

Rutsiro: Umugabo yitabye Imana akubiswe ifuni mu mutwe na mugenzi we

Mu karere ka Rutsiro Umurenge wa Kivumu, haravugwa inkuru iteye agahinda cyane aho umugabo w’imyaka 47 witwa Semajeri Theoneste yitabye Imana nyuma yo gukubitwa ifuni mu mutwe na mugenzi w’imyaka 30.

Aya mahano yabaye ejo hashize tariki ya 9 Nyakanga 2021 mu masaha ya mu gitondo akaba yarabereye mu Mudugudu wa Kivugiza Akagali ka Bunyungu nkuko amakuru dukesha igihe abivuga.

Ubusanzwe aba bagabo nta kintu bari basanzwe bapfa cyari gutuma umwe yica mugenzi we, ahubwo abaturage batanze amakuru bakaba bavuze ko uriya mugabo wakubise ifuni mu mutwe Semajeri Theoneste ashobora kuba afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bikaba aribyo byamuteye gukora ariya mahano.

Nkusi Pontien uyobora Umurenge wa Kivumu, yavuze ko abaturage babonye uriya mugabo w’imyaka 30 ari kwiruka kuri Semajeri w’imyaka 47 maze amugezeho ahita amukubita agafuni mu mutwe undi niko guhita agwa hasi.

Pontien yageze ati” Nibyo koko umugabo witwa Semajeri Theoneste w’imyaka 47 yishwe na mugenzi akubiswe ifuni mu mutwe, abaturage batubwiye ko babonye umugabo yiruka kuri Semajeri maze amufashe amukubita ifuni mu mutwe undi agwa hasi ndetse uwo mugabo akomeza gukubita Semajeri agafuni ubwo yari hasi kugeza yitabye Imana”.

Yakomeje agira ati” Nkuko twabibonye uriya mugabo ashobora kuba afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kuko nta mpamvu igaragara yaba yatumye yica uriya mugabo mugenzi we, wagirango akoresha n’ibiyobyabwenge pe, ibaze ko yatubwiye ko yamwishe amuhoye ubusa”.

Nkusi Pontien, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu yavuze ko kandi uriya mugabo wafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera mu Murenge wa Kivumu kugirango akorerwe dosiye ishyikirijwe ubushinjacyaha, naho umurambo wa Semajeri ukaba wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Murunda.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger