AmakuruPolitiki

Rutshuru: Mu mirwano yo kotsanya M23 na FARDC barashinjwa ibyaha bingana byo kwica abasivili 20

Kugeza ubu noneho umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barigudhinjwa ibyaha bisa mu ntambara yabo ikomeje kuvuza umurindi no kotsanya igitutu.

Sosiyete Sivili ikorera muri teritwari ya Rutshuru irashinja FARDC na M23 gutera ibisasu mu bice birimo abasivili bigahitana abagera kuri 20.

Aime Mukanda Mbusa, Notable wa Rutshuru avuga ko uyu munsi kuwa 22 Kamena 2022, ahagana mu masaa Tanu (11H000) mu gace ka Bweza cyane cyane mu midugudu ya Ruvumu,Rugarama,Mutovu na Kashari ibisasu bitazwi uwabiteye byaguye mu gace karimo abasivili ka Ruvumu ,abagera kuri 20 bahasiga ubuzima.

Mbusa avuga ko mu mazina y’abaguye muri ibi bitero amaze kumenyekana ari ay’abagabo babiri barimo uwitwa Sikubwabo Munyamahane n’undi bita Gakara . Hari kandi abana 2 bivugwa ko bishwe muri ibi bitero.



Sosiyete Sivili ikomeza ivuga ko mu gace ka Buharo naho hiciwe abantu 3 bazize ibisasu byavaga muri iyi mirwano.

Kugeza muri aya masaha, amasasu menshi aracyumvikana mu gace ka Kabindi, ko muri Gurupoma ya Jomba, aho bivugwa ko M23 na FARDC bose bari gukoresha imbunda z’imisada, bikaba bikomeje kugorana kumenya uwaba warashe ibi bisasu byaguye mu basivili.

Haba uruhande rwa FARDC na M23 ntacyo baratangaza kuri iyi mirwano ikomeye irimo kubera mu gace ka Kabindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger