AmakuruImikino

Rutahizamu Sugira Ernest yatijwe muri Police FC nyuma yo kuva ibihano

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Sugira Ernest ikipe ya APR FC imaze kumutiza  muri Police FC nyuma yo gusoza ibihano yari amazemo amezi abiri yari yarahawe.

Uyu mukinnyi wa APR FC atijwe muri Police FC igihe cy’amezi atandatu nyuma y’ayandi makipe atandukanye nka Gasogi United, AS Kigali na Rayon Sports yashakaga kumwakira nk’intizanyo cyangwa ikamugura nyuma yo gusoza ibihano akabwirwa n’umutoza Adil Mohammed ko atazamukoresha muri iyi shampiyona.

Nyuma y’uko APR FC imenyesheje Sugira ko itazamukoresha mu mikino yo kwishyura, mu makipe ya hano mu Rwanda yamushakaga we ngo yifuzaga kujya aho azakomeza kubona ibyo yari asanzwe abona muri APR (ni ukuvuga umushahara) ariko akabona n’umwanya mu kibuga.

Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Police FC na APR FC, iyi kipe yamusabye ko yaba agiye muri Police FC kuko andi makipe yamutiraga hari ibyo atumvikanagaho nayo.

Uyu rutahizamu uri mu bakomeye mu ikipe y’igihugu agiye gufasha Police FC mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona dore ko ubu Police FC iri ku mwanya wa kabiri aho ikurikiye APR iyoboye urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo.

Rutahizamu Sugira Ernest yatijwe muri Police FC

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger