AmakuruImikinoUrukundo

Rutahizamu Jacques Tuyisenge yasabye anakwa umukunzi we (+AMAFOTO)

Nyuma yo kuva mu mwiherere w’ikipe y’Igihugu Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2021..

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021,Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, Jacques Tuyisenge yasabye anakwa Musiime Recheal Jordin mu birori byabereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Abitabiriye ibi birori babanje kwipimisha COVID-19 mu gihe nyuma yabyo, bafashe imodoka berekeza mu Karere ka Rubavu, ahabera gusezerana imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu muri Gorilla Hotel.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, Tuyisenge Jacques n’umukunzi we Musiime Recheal Jordin bazasezerana imbere y’Imana, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko tariki ya 18 Gashyantare 2021 mu murenge wa Kimihurura.

Bwa mbere ubukwe bwa Tuyisenge na Jordin bwasubitswe n’icyorezo cya Coronavirus kubera ko nta bantu bari bemerewe kwitabira ibirori muri icyo gihe bituma budakorwerwa igihe cyari cyateganyijwe.

Nyuma yo gukora ubukwe, bitetanganyijwe ko Jacques Tuyisenge ejo ku Cyumweru azarara mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi akomezanye n’abandi kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi azakinamo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko, yari mu bari mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2021. Ariko yawuvuyemo ku wa Kane nyuma ya saa Sita kugira ngo ajye kwitegura ubukwe buzabera mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu muri Gorilla Hotel.

Twabibutsa ko Jacques Tuyisenge yabaye kapiteni w’Amavubi yitabiriye CHAN 2020, ndetse akagarukira muri ¼ nyuma yo gutsindwa na Guinea 1-0, yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda no hanze yarwo, arimo Kiyovu Sports, Police FC, Gormahia, Petro-Atlético de Luanda na APR FC.

Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, Jacques Tuyisenge yasabye anakwa Musiime Recheal Jordin bari basanzwe babana.

Tariki ya 18 Gashyantare 2021, Jacques Tuyisenge na Jordon bari basezeranye imbere y’amategeko, ndetse ubukwe bwabo buba bwarabaye muri Gashyantare ariko kubera icyorezo cya Coronavirus leta yahise ihagarika ubukwe ntibwaba.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger