AmakuruAmakuru ashushye

Russia ikoresha uburyo bwihariye mu kunyanyagiza ibisasu muri Ukraine bihanganye

Ibisasu biremereye byaramutse biraraswa ku murwa mukuru Kyiv none kuwa kabiri, akaba ari nabwo buryo ingabo z’Uburusiya zikoresha bwo kurasa buri gitondo kare kare.

Bimaze kuba akamenyero muri iyi ntambara ko kare kare mu gitondo abarusiya barasa ibisasu ku mijyi itandukanye muri Ukraine.

Umwe mu bategetsi ba gisirikare muri Amerika yatangaje ko ku bice hafi ya byose abarusiya bateye baturukaho basa n’abahagaze kwigira imbere kuva muri weekend ishize.

Ingabo za Ukraine zatangaje ko amatsinda y’ingabo zayo yabashije gusubiza inyuma ibitero by’abarusiya byo gufata umujyi wo ku cyambu cy’inyanja y’umukara wa Mariupol, umaze iminsi uraswaho bikomeye.

Akabari gakunzwe cyane kashenywe

Mu mujyi wa Kharkiv mu majyaruguru ya Ukraine, akabari gakunzwe kitwa Old Hem – kitiriwe umwanditsi Ernest Hemmingway ufatwa na nyirako nk’intwari – kashenywe n’igisasu cy’Uburusiya.

Buri gitondo kare kare Abarusiya barasa ibisasu muri Ukraine

Ifoto y’uburyo kashenywe yatangajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga irerekana inzu yari irimo aka kabari yasenyutse bikomeye.

Nyirako – ubu uri mu burengerazuba bwa Ukraine – yabwiye BBC ko yizeye ko umunsi umwe azasubira mu mujyi we akongera akubaka akabari ke.

Kostiantyn Kuts ati: “Tuzatsinda kandi Hem izongera ikazuka.”

Akabari karigakunzwe cyane kasenywe n’ibusasu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger