Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Rusizi: Yaciwe amande kubera ko atazi gusoma

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakarenzo, umuturage witwa Nsabimana Dominique yaciwe amafaranga 2000 kubera ko atazi gusoma.

Nk’uko bigaragazwa na kopi ya quittance N0529929B yatangiwe mu kagari ka Rusambu, ibi byabaye tariki ya 29/6/2019, amafaranga yakirwa n’uwitwa Philbert.

Iyi gitansi imaze iminsi icicikana ku mbuga nkonyaranyambaga, abayibonaga bakaba bibazaga niba koko ibi bayarabaye cyangwa niba harakoreshejwe ikoranabuhanga(Photoshop) bakayihimba.

Abenshi bagayaga iki gikorwa bavuga ko bidakwiye ko umuntu acibwa amafaranga kubera ko atize yewe bakibaza bati ” Ese ibi bibaho? byabayeho se koko?”.

Mu kiganiro Radio Isangano yagiranye  n’Umuyobozi w’akarere ka Rusizi bwana Kayumba Ephrem, yahamije aya makuru, avuga ko koko ibi byabaye, ko nawe hashize iminsi ibiri amenye aya makuru.

Yavuze ko ibi byakozwe bitemewe n’amategeko, ko habayeho gukoresha ingufu z’umurengera mu kubahiriza amategeko. Uyu muyobozi kandi yemeje ko nta hantu na hamwe, haba mu mategeko cyangwa amabwiriza haba hateganywa ko umuntu utazi gusoma acibwa amafaranga.

Kubera iyi mpamvu, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko yahise asaba ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo guhagarika ibi bikorwa, ndetse bakanasubiza amafaranga umuturage wayaciwe.

Abajijwe niba nta mpungenge zaba zihari ko hari n’abandi baturage baciwe amafaranga mu buryo nk’ubu bunyuranyije n’amategeko, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yagize ati: “ Ni uriya wenyine byabayeho, kuko ntabwo ari umukwabu wabaye ngo bajye gufata abantu batazi gusoma no kwandika, ahubwo bamufatanyije yari aje gusaba service, bamusabye gusoma urutonde rw’ibisabwa ntiyabasha kurusoma, bahita bamenya ko atazi gusoma no kwandika, bamubaza impamvu atagiye mu isomero ry’abakuze, kuko nta gisubizo yari afite bahita bamuca amande”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger