AmakuruAmakuru ashushye

RUSIZI: Unugenzacyaha wa RIB ushinjwa gusambanya imfungwa yasabiwe gufungwa

Umugenzacyaha w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku station ya Kamembe mu Karere ka Rusizi, ukurikiranyweho gusambanya umugore wari ufunze amwizeza kuzamufunguza, yasabiwe gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranye umugenzacyaha w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ukekwaho gusambanya inshuro nyinshi umugore wari ufungiye kuri Kasho ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi ubwo yamwizezaga ko azamufunguza akaza kumutera inda.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo usanzwe ari Umugenzacyaha kuri station ya RIB ya Kamembe, iyo yakoraga ijoro, yasohoraga muri kasho umugore akekwaho gusambanya wari uhafungiye ubundi akamujyana mu nzu ibikwamo ibikoresho akamusambanya.

Muri uko kumukoresha imibonano mpuzabitsina, yamwizezaga ko azamufunguza, ndetse yaje no kumutera inda.

Ubushinjacyaha buri kuburana n’uyu Mugenzacyaha, buvuga ko hari imvugo z’abatangabuhamya bari bafunganye n’umugore wasambanyijwe, babimushinja ndetse na raporo y’abahanga mu gupima ibimenyetso (Rwanda Forensic Laboratory) yagaragaje ko uregwa ari we se w’umwana wabyawe n’uwo mugore wahohotewe.

Mu iburanisha ryabaye kuri wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2021, bwagaragarije Urukiko ko nta gushidikanya ibikorwa byakozwe n’uregwa bigize icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko kuba uwahohotewe yari afunze ari mu maboko ya RIB, umugenzacyaha akamutegeka gukorana na we imibonano mpuzabitsina ntayandi mahitamo yari afite bitewe n’ibibazo yari arimo.

Ubushinjacyaha bwatanze umwanzuro wabwo, busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi guhamya ibyaha uyu mugenzacyaha, rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger