Amakuru ashushyeImyidagaduro

Rurageretse hagati ya Young Grace n’umusore wamusebeje kuri Youtube

Mu minsi yashize Young Grace yatangaje yabonyeko  umukunzi w’umuzungu, iyi nkuru ye yaje itungura benshi ndetse bamwe batangira kuvuga ko byaba ari ikinyoma nk’uko uyu mukobwa yigeze kubeshya ko yasoje kaminuza kandi yarize umwaka wa mbere wonyine. Umusore uzwi nka Catvevo uzwi cyane yamuvuzeho kurubuga rwa Youtube bituma baterana amagambo.

Catvevo yavuze ko Young Grace ashobora kuba yarabeshye imyaka afite ndetse anemeza ko ashobora kuba yarasoje primaire afite imyaka 9 [bivuze ko ngo yatangiye afite imyaka 3], bitewe n’imibare yavugaga ahuza n’uburyo uyu mukobwa ashobora yarasoje kwiga amashuri yisumbuye kera.

Uyu musore kandi yaje kwibasira uyu mukobwa amushinja uburyarya no kuba atajya avugisha ukuri mu bintu byose ajya atangaza mu itangazamakuru ndetse na bimwe bikageramo atabigizemo uruhare.

Ibi byariye mu mutima Young Grace ahita ajya kuri konti y’uyu musore ya youtube maze ashyiraho  igitekerezo[comment] mu byo yari yavuze. Amubwira ko ibyo yakoze nta bunyamwuga burimo ndetse akaba akwiriye kwiga byinshi nk’umuntu wigize umunyamakuru kandi ntabyo ashoboye.

Ati”Ibi ngibi ntabunyamwuga burimo! Sinzi niba ukorera ikihe gitangazamakuru,ark inama naguha jya ugerageza ukore ibintu kinyamwuga,niba hari amakuru wifuza wegere nyirubwite ayaguhe neza kuko ayo yose wavuze nayo wagiye utoragura kuruhande nawe ubwawe urashidikanya kubyo uvuga!

Mugerageze mukore umwuga wanyu neza cg wenda ntawamenya wasanga wowe uyacurika akaba aribwo buryo ubikoramo nabyo ntawakurenganya buriwese agira uko apanga akazi ke!!!mu magambo make ushaka kumenya ukuri kwanjye asure www.inyarwanda.com nibo nahaye amakuru nyayo nkeka ko arinaho wakuye ishusho Yibyo watangaje aha ,gusa urundi ruhande ushobora kuba warayatashye nabi reka ngufashe guha ukuri abagukurikirana kdi baba bifuza kumenya ukuri nyako _icyambere navuze ko guhera kuri 25 ans aribwo mba numva narushinga,bivuze ko Na 26,27,28…gukomeza navuze ko ntarushinga njye ndi musi ya 25ans!!!

Mvuga ko nko muri 2020 aribwo nakwiga kumushinga wo kubaka urugo kuko mbere yaho hari byinshi nkirwana nabyo ngomba kubanza gushyira kumurongo. _TV nayo numvise utanga amakuru ushidikanya kw’izina ryayo,yo Ni “Young Grace TV” Ni byinshi nagukosoramo gusa abifuza kumenya amakuru yanjye nyayo bankurikirana Fcbk: Young Grace Abayizera Housna ,Instagram:Young Grace Abayizera ,YouTube:Young Grace Abayizera Twitter:YoungGrace_abay , snapchat:Young Grace Abayizera (youngrace6) Murakoze cyane,Murakarama!!!!”

Ubu butumwa Young Grace yanditse bwariye cyane uyu musore maze yongera gukora amashusho abwira uyu muhanzikazi ko we atari umunyamakuru bityo akaba adakwiriye kwirirwa amwirukaho asakuza avuga ko yamusebeje ahubwo ashimangira ko ari ukubera ko ukuri kuryana.

Nawe yagarutse avuga ko Young Grace atari umunyamwuga kubera uburyo yaje kwiyamamaza ku rubuga rwe abwira abakurikira uyu musore imbuga akoresha.

Inkuru: Young Grace afite umukunzi w’umuzungu, menya uko bahuye n’iby’ubukwe bwabo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger