AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

RURA yorohereje abacuruzi mu buryo bw’umwanya n’amafaranga batakazaga bashaka serivisi

Urwego ngenzuramikorere RURA yashyizeho gahunda ije gufasha abacuruzi kubona serivise mu buryo bworoshye kandi bwihuse, batabanje gutakaza umwanya n’amafaranga y’amatike bajya kuzishaka.

Ejo kuwa Gatatu taliki 13 Ugushyingo 2019,nibwo (RURA) na TMEA (Trademark East Africa), basinyanye amasezerano y’imikoranire mu gushyira serivisi zose zitangwa na RURA kuri murandasi (online).

Ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo korohereza abacuruzi, kugabanya umwanya n’amafaranga bakoreshaga bashaka ibyangombwa na serivisi zitandukanye.

Iyi gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zose, ije kugabanya na none umubare w’ impapuro zikoreshwa, zikajya ziboneka kuri murandasi bitagoranye, bityo umucuruzi wafataga umwanya ajya gusinyisha mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye, byose abisange kuri murandasi.

Patience Umutesi, uhagarariye TMEA mu Rwanda, avuga ko intego za TMEA ari ukorohereza umucuruzi kugera ku iterambere yifuza nta mananiza Kandi vuba.

Ati “Umucuruzi ushaka kubona icyangombwa yajya yinjira mu biro, agafungura murandasi, akuzuza ibisabwa, ubundi agahita abona icyangombwa cye, atiriwe atega, adataye umwanya wo kujya I bunaka kubihiga. Noneho Kandi usibye amafaranga n’igihe azaba arokoye, bizanamuteza imbere, Kandi bitange n’akazi ku banditsi”.

Ibyo byashimangiwe na Col. Patrick Nyirishema, umuyoboyi wa RURA, aho yagize ati “Ubusanzwe hari serivisi zacu zatangirwaga kuri murandasi. Ariko noneho turagira ngo zose ziyijyeho. Ibyo bizatuma hari iterambere ryiyongera ku batugana, rigabanye inshuro n’umwanya bamaraga baza gusinyisha, kwaka ibyangobwa, no kubitanga.

Cyane cyane ku bakora ubucuruzi bwambuka umupaka, buriya iyi serivisi izaborohereza cyane”.

Uyu mushinga kandi uje gufasha intego ya Goverinoma y’u Rwanda, yo gukuraho burundu ingendo n’impapuro muri serivisi zayo zose yiswe “zero trips and zero paper in all Government services”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger