Amakuru

Rulindo: RIB yataye muri yombi abakekwaho gutema urutoki rwa Munyemana

Ibi byabaye kuri uyu wa 15 mata 2020 mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo mu murenge wa Base.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Base Mwumvanezayimana yatwemereye ko ibi ngibi aribyo koko kandi ko hamaze gutabwa muri yombi 6 bakekwa ho ubu bugizi bwa nabi.

Aba batawe muri yombi bakaba bari bafitanye ikibazo na munyemana Gracie bivugwako ariwe watemewe urutoki nkuko twabitangarijwe n’abaturanyi babo.

Amakuru akomeza avugako aba bacumbikiwe n’ubugenza cyaha bari baherutse gukubita uyu munyemana Gracie akaba ari nayo mpamvu aribo bari ku isonga mu gukekwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger