AmakuruAmakuru ashushye

Rulindo: Imvura yasenyeye inzu ku mugabo ufite umugore n’abana 4 ahasiga ubuzima

Imvura nyinshi yaguye mu mudugudu wa Gitaba,akagari ka Giko mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo yasenye inzu ya Iyakaremye Jean de Dieu w’imyaka 52,birangira ahasize ubuzima

Amakuru avuga ko iyi nkangu yaturutse muri metero nka 300 iraza isenya inzu y’uyu mugabo ayirimo birangira ahasize ubuzima.

Abana be 4 bari ku ishuri ndetse umugore we yari arwaje umuntu ku kigo nderabuzima cya Tare.

Polisi yatangaje ko kubera imvura nyinshi yaguye, inkangu yafunze umuhanda Kigali- Rulindo- Musanze, ubu ukaba utari nyabagendwa.

Yatangaje ko ubu hakoreshwa umuhanda Kigali- Gicumbi- Base- Musanze cyangwa Muhanga-Ngororero-Mukamira.

Iyi mvura ikomeje kugwa cyane muri iyi minsi,ikomeje gutwara ubuzima bw’abantu hirya no hino mu Rwanda.

Ikigo gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda Meteo Rwanda, cyaburiye abahinzi n’aborozi bo mu bice bitandukanye by’igihugu ko hashobora kugwa imvura nyinshi mu minsi 15 ya nyuma ya Gashyantare.

Ubutumwa bwatanzwe na Meteo Rwanda bugaragaza ko mu bice bitandukanye by’igihugu muri iki cyiciro cya kabiri cya Gashyantare 2022, ni ukuvuga guhera ku wa 10 kugera ku wa 20 Gashyantare 2022 hateganyijwe imvura nyinshi iruta iyari isanzwe igwa.

Meteo Rwanda yagaragaje ko hateganyijwe ko imvura izakomeza kuba nyinshi kandi ikazaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare mu Rwanda.

Ubutumwa bwayo bukomeza bugira buti “Imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 50 na 200 mu gihe cy’iminsi icumi y’iri teganyagihe, mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iyo minsi iri hagati ya milimetero 10 na 70.”

Nko mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo no mu by’Umujyi wa Kigali, n’uturere twa Rulindo, Ngoma na Rwamagana hateganyijwe imvura nyinshi iruta izagwa ahandi hose mu gihugu.

Mu bice by’uturere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare ho hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’ahandi.

Meteo Rwanda yagaragaje ko bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutaka bwamaze kubika amazi menshi bityo ko ibiza byiganjemo imyuzure n’inkangu biteganyijwe cyane cyane ahagaragajwe imvura nyinshi.

Meteo Rwanda yagiriye inama inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza n’abatuye aho biteganyijwe ndetse n’abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zo gukumira no guhangana n’ibiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger