Ruhango: Dore ibikorwa remezo Abaturage biyubakiye
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2019 Akarere ka Ruhango katashye ibikorwa remezo byagezweho mu Mihigo y’ Umwaka w’2022-2023. Ni umuhango wari witabiriwe n’ Ubuyobozi bw’ Akarere n’abafatanyabikorwa.
Ibikorwa remezo byatashywe ni inzu y’ ababyeyi izwi ku izina rya Materinite yo ku Kigo Nderabuzima cya Gishweru, Ivuriro ry’ Ibanze(Poste de Sante) rya Saruheshyi n’ Isoko rya Gafunzo byose biherereye mu Murenge wa Mwendo. Ibi bikorwa remezo byo muri Mwendo byafunguwe ku mugaragaro n’ Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Bwana Valence Habarurema.
Mu gihe umuyobozi w’ Akarere ka Ruhango yari ari mu Murenge wa Mwendo ataha ibikorwaremezo no mu Murenge wa Mbuye naho Umuyobozi w’ Akarere Ushinzwe Iterambere n’ Ubukungu Bwana Jean Marie Rusi nawe yari ataha ibyumba by’amashuri kuri GS Mbuye iherereye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango.
Abaturage bitabiriye ibyo birori byo gutaha ibyo bikorwa remezo bashimye ibyagezweho maze banavuga ko biteguye kubisigasira kugira ngo bizarambe nk’uko banabisabwe mu butumwa bagejejweho.
Mayor Ruhango afungura Maternite
Inzu y’ Ababyeyi y’ Ikigo Nderabuzima cya Gishweru
Poste de Sante Saruheshyi
Isoko rya Gafunzo
Abaturage bishimiye ibikorwa byatashywe
N’ akadiho bagacetse karahava