AmakuruAmakuru ashushye

Ruhango: Batatu bafatiwe mu cyuho batetse kanyanga

Abagabo batatu bakomoka mu Karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana mu kagari ka Mahembe mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Ugishyingo bafashwe batetse Kanyanga banafite inzoga z’inkorano.

Abafashwe ni Dusenge Edmond, Ndayambaje Aron ndetse na Kubwimana Jeromo bose bafatanywe Litiro 50 za Kanyanga na Litiro 200 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’ibidongo bivugwa ko aribyo bikorwamo iyo Kanyanga.

Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko abafashwe bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge byakozwe na Polisi ifatanyije n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru agaragaza ko muri ruriya rugo hatekerwa kanyanga, Polisi yihutiye gutegura ibikorwa byo kubafata maze muri iki gitondo bafatirwa mu cyuho.’’

Yakomeje ashimira abaturage ba Byimana imikoranire myiza n’inzego z’umutekano bakomeje kugaragaza mu rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu.

Yagize ati “ Abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge, turishimira ko aho babibonye bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano bikabasha gufatwa bitarangiza ubuzima bwa benshi.’’

CIP Karekezi yasabye abaturage gukomeza inzira yo gutangira amakuru kugihe kuko birokora ubuzima bwa benshi.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, biza ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ihohotera ndetse n’ amakimbirane yo mu muryango kuko uwabikoresheje ubwonko bwe buba bwayobye bigatuma adakora igikwiye.’’

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakorwe iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger