AmakuruImikino

Rugwiro Herve ukinira Rayon Sports yagarutse mu myitozo -AMAFOTO

Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Hervé yasubukuye imyitozo y’igihe kigera ku byumweru bibiri arekuwe n’urukiko, aho yari yafashwe akekwaho ibyaha birimo kujya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Rugwiro Hervé yatawe muri yombi tariki ya 17 Ukuboza 2019, arekurwa tariki ya 3 Mutarama 2020 nyuma yo gusanga nta mpamvu zifatika zatuma akomeza gufungwa.

Uyu mukinnyi ntabwo yakinnye imikino itatu iheruka Rayon Sports yakinnye harimo uwo yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-0, uwo yatsinzemo Gasogi United igitego 1-0 n’uwo yanganyijemo na AS Kigali ubusa ku busa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo Rugwiro yongeye gukora imyitozo na bagenzi be ndetse yagaragaye ameze neza, aseka.

Ni imyitozo yagaragayemo kandi Mugisha Gilbert utarakinnye imikino ibiri iheruka kubera imvune yagiriye mu mukino wa gicuti wahuje ikipe ye na Karisimbi FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rayon Sports iheruka gukina ku wa Gatandatu ubwo yanganyaga na AS Kigali, yatangiye kwitegura umukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona uzayihuza na Espoir FC ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020.

Rugwiro Herve yagarutse mu myitozo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger