AmakuruAmakuru ashushyeUmuco

Rugamba Sipirayani mu barinzi b’igihango bahembewe kwimakaza ubumwe

Kuri uyu wa gatanu, umuririmbyi akaba n’umusizi Rugamba Sipiriyani yahembwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame mu barinzi b’igihango bagize uruhare mu kwimakaza ubumwe mu Banyarwanda.

Hari mu ihuriro ngarukamwaka rya 11 ry’Umuryango Unity Club ryabereye ahazwi nka Intare Conference Arena, i Rusororo.

Unity Club ni ihuriro rihuza abayobozi bakuru b’igihugu n’abahoze ari bo, cyo kimwe n’abafasha babo. Baganira ku bibazo byugarije umuryango Nyarwanda ndetse bakanabishakira ibisubizo. Ni ihuriro riyobowe na Madame wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame.

Uretse kuganira ku bifitiye akamaro umuryango Nyarwanda, hanabaho igikorwa cyo guhemba abantu ku giti cyabo ndetse n’imiryango yagize uruhare mu guteza imbere ubumwe mu gihugu.

Mu barinzi b’igihango bahembwe kuri uyu wa gatanu, harimo abagize uruhare mu guteza imbere ubumwe kuva u Rwanda rwatangira kujya mu icuraburindi mu 1990, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yaho.

Bane bahembwe uyu munsi barimo Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi Gaturika ya Gikongoro. Musenyeri Hakizimana yahembewe kuba yaragize uruhare mu kurokora ubuzima bw’abantu 2000 mu gihe cya Jenoside.

Hakizimana wari umupadiri muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Pawulo i Kigali, yarokoye ubuzima bw’abasaga 2000 baturutse imihanda yose ya Kigali bari baje bahungira kuri Paruwasi yabagaho.

Musenyeri Hakizimana yakoze ibi mu gihe muri Sainte Famille ituranye na St Paul, amagana y’Abatutsi yishwe bigizwemo uruhare na Padiri Wenceslas Munyeshyaka wayiyoboraga.

Undi wahembwe ni Dorothee  Mukandanga wahoze ayobora ishuri ry’ubuganga ry’i Kabgayi. Uyu yarokoye ubuzima bw’abanyeshuri 50 bashakaga kwicwa n’Interahamwe mu gihe cya Jenoside.

Mukandanga yishwe n’Interahamwe muri Gicurasi 1994 zimuziza gukomeza kuzibangamira mu mugambi wo gutsemba zari zifite.

Uretse Hakizimana na Mukandanga, hahembwe umuririmbyi ndetse n’umusizi Rugamba Sipiriyani. Uyu yagize uruhare rukomeye mu kwimakaza ubumwe no guhashya imyitwarire yuje ubugome yarangaga abakoze Jenoside.

Rugamba na Daphrosa Mukansanga Rugamba (Umugore we) bashinze itsinda bise “Communauté de l’Emmanuel” rikaba ryari rigamije kwimakaza ubumwe n’amahoro mu Bayarwanda.

Ibi bakoze byarakaje cyane leta yariho kiriya gihe, bituma yicwa we n’umuryango we wose. Rugamba n’umuryango we bishwe n’abahoze ari abarinzi ba Habyalimana ku wa 7 Mata 1994.

Hahembwe kandi umuryango umuryango uhuriwemo n’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG uhuriwemo n’abarenga ibihumbi 41 mu gihugu cyose.

Uyu muryango wahembewe kugira uruhare mu kugarura indangagaciro nyarwanda, icyubahiro, ubumwe n’ubwiyunge mu barokotse Jenoside.

Aba barinzi b’uyu mwaka bahembwe bahawe amaseritifika n’imidari y’ishimwe.

Mme Jeanette Kagame akigera i Rusororo.
Abayobozi batandukanye bahoze muri Guverinoma bitabiriye iri huriro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger