AmakuruImyidagaduro

Rudeboy wahoze muri P Square yageze i Kigali-AMAFOTO

Umunya-Nigeriya Rudeboy wahoze mu itsinda rya P Square ubu akaba akora muzika ari wenyine yageze i Kigali yizeza abanyarwanda kubakorera igitaramo cy’amateka ndetse anavuga ko yishimiye kuba ari mu Rwanda.

Paul Okoye ukoresha izina rya Rudeboy nk’umuhanzi, yageze ku kibuga cy’indege i kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu saa sita n’iminota mirongo itatu (00:30), yakiriwe n’abategura igitaramo azaririmbamo anagira icyo abwira itangazamakuru mbere y’uko yurira imodoka yamujyanye muri Hotel agomba kuruhukiramo.

Yavuze ko yishimiye iyi nshuro ya Kane ageze mu Rwanda kuko ubwo ahaheruka yazaga ari kumwe n’umuvandimwe we bahoranye mu itsinda rya P Square ritakibaho.

Rudeboy wakoze indirimbo zitandukanye ndetse zigakundwa n’abatari bake bavuga ko abibutsa P Square aje i Kigali aho agomba kuririmba mu birori byo guhemba abitwaye neza muri filime ku rwego rwa Afurika byiswe Africa Movie Academy Awards 2018 ‘AMAA2018’.

Iki gitaramo kizabera mu cyumba cy’inama cyo ku cyicaro cya RPF Inkotanyi (Intare  Conference Arena) i Rusororo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2018.

Khalim uri gukurikirana iki gikorwa yabwiye Teradignews ko mu Rwanda hamaze kugera abantu babarirwa mu 300 baturutse hirya no hino muri Afurika bitabiriye iki gikorwa.

Ati:” Ntabwo nibuka neza ariko abamaze kugera hano ni nka 300 baturutse hirya no hino muri Afurika cyane cyane muri Nigeria, gusa ariko baracyaza hari n’abaraza mu gitondo.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni  30 000frw mu myanya y’icyubahiro na 15 000frw mu myanya isanzwe.

Uyu muhango wo guhemba abitwaye neza muri filime nyafurika, waherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ubwo hatangarizwaga urutonde rw’abahatanira ibi ibihembo(Nomination) mu muhango wabereye muri Camp Kigali.

Akigera ku kibuga cyindege i kanombe

Imodoka yamujyanye kuri Hoteli

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger