AmakuruPolitiki

Rubavu:Umusaza w’imyaka 65 yicishije umugore we ishoka

Umusanza witwa Felicien Ntakizasigara utuye mu Mudugudu wa Karukogo, Akagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu yishyiriye inzego z’umutekano nyuma yo kwicisha ishoka uwo bashakanye w’imyaka 62.

Ubuyobozi buvuga ko yahengereye asinziriye aboneraho urwuho rwo kumukubita ishoka ahita yitaba Imana.

Umuturanyi wa Ntakizasigara avuga ko yari aryamye yumva abantu batabaza ngo umukecuru baramwishe, arabyuka ajyana na bagenzi be kureba ibyabaye.

Ngo bagezeyo basanga urugi rukize, barakomanga abazukuru ba bariya bantu baza gukingura.

Ati: “Twabajije abana niba bazi uko Nyirakuru amerewe badusubiza ko nta kibazo, tubasaba kujya kutwereka aho yaraye tugezeyo dusanga yapfye yakubiswe ishoka.”

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu w’umusigire witwa Jean de Dieu Nzirabakuze (asanzwe ari Umukozi ushinzwe Imari n’ubutegetsi mu Murenge), avuga ko Felicien Ntakizasigara akimara kwica umugore we yijyanye kuri Polisi.

Ati: “Nk’uko mwabimenye koko ibyo byabaye kandi byabaye mu masaha ya kare y’ijoro ryakeye, umugabo witwa Ntakizasigara Felicien w’imyaka 65 yishe umugore, yishyikiriza Polisi.”

Inzego za Leta zisaba abaturage cyane abashakanye ko  igihe bafitanye amakimbirane bakwegera ubuyobozi bukabunga aho kugira ngo umwe yice undi.

uyu musaza yahise yishyikiriza inzego z’umutekano
Twitter
WhatsApp
FbMessenger