Amakuru

Rubavu: Umuturage warasiwe inka n’abagizi ba nabi ubu ari kumwenyura

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo abagizi ba nabi bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR barashe inka z’abaturage mu karere ka Rubavu mu murenge wa bugeshi imwe ikahaburira ubuzima.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye n’abaturage bahise bashumbusha Twagirayezu Jean de Dieu waburiye inka muri kiriya gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyahitanye inka ye.

Mu nka zemerewe gushumbusha uyu muturage, imwe ni iy’Akarere ka Rubavu, indi ni iy’abaturage ba Bugeshi n’indi yemerewe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana azabona mu Byumweru bibiri.

Uyu mugabo avuga ko yishimiye iki gikorwa cyuje ubunyarwanda cyo kumushumbusha nyuma yo kubyumva.

Yagize ati “uwaduteye nta mbaraga arusha Leta kuko ifite byinshi kandi irashoboye. Uriya ni umujura mu bandi kandi umujura ntabwo yakanga nyiri urugo.”

Nzabonimpa Deogratias uyobora Akarere ka Rubavu, avuga ko abaturage bo muri kariya gace ubu nta mpungenge z’umutekano bafite.

Yagize ati “Twaganiriye n’abaturage, turabahumuriza, twemeranya kongera gukaza amarondo, ku buryo uwo ari we wese wakwinjira mu buryo butemewe yafatwa kuko hari ubufatanye bwiza hagati y’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.”

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger