AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Imipaka ihuza u Rwanda na DRC yafunguwe

Imipaka ibiri ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iri mu karere ka Rubavu  yongeye gukora  nkuko byari bisanzwe, nyuma y’amasaha make kuva mu gitondo cy’uyu wa kane taliki ya 01 Kanama 2019 yari ifunze bivugawa ko byari mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola cyageze mu mugi wa Goma.

Ku isaha ya saa munani ubwo twagerga ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Congo  twasanze uyu mupaka uri gukora bisanzwe mugihe mu masaha ya mu gitondo wari ufunze , Abanye-Congo baraye mu Rwanda aribo bari bari kwambuka basubira iwabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze  ko hakomeje ibiganiro hamwe n’abaturage, bareka kujya hakurya muri Congo ndetse nubwo bajyayo bakiranda bikomeye bakamenya ko ubusugire bw’igihugu bubareba.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru   yavuze ko hatafunzwe umupaka ahubwo icyabaye ari ugukaza ingamba nyuma yuko mu mujyi wa Goma hongeye kuboneka umuntu urwaye Ebola ndetse ikanamuhitana, ku munsi wo ku  wa gatatu.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu nta mupaka ufunze kuko urujya n’uruza rukomeje kuba. Gusa arashishikariza Abanyarwanda kwirinda kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kubera icyorezo guhari, akabasaba kugisha umutima inama.

Minisitiri w’Ubuzima  asaba abantu banyura mu nzira zitemewe n’amategeko bava cyangwa binjira mu Rwanda kubicikaho kuko amategeko ateganya ibihano biremereye.

Dr Diane Gashumba yongeye gushimangira ko nta murwayi wa Ebola urakandagira ku butaka bw’u Rwanda, yakoeje avuga ku bufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Ebola, yavuze ko bahana amakuru umunsi ku wundi. Ku buryo iyo hari ababonyweho ibimenyetso by’iki cyorezo, bahana amakuru.

Minisitiri w’Ubuzima ahamya ko u Rwanda rwiteguye bihagije ariko ngo kwirinda cyane ni ukureka kujya kuyizana. Arasaba Abanyarwanda gukomera ku muco wo kutarya inyamaswa zipfushije.

Amakuru mashya ahari ni uko ko umwana w’uyu nyakwigendera ufite umwaka umwe nawe yahitanywe n’iyi ndwara imaze gutwara ubuzima bw’abasaga 1700 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo ikuru yifungwa ry;iyi mipaka yamenyekanaga  Amb. NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, yavuze ko  uyu mupaka udafunze ahubwo ko ari ibihuha biri gukwirakwizwa. Ngo icyakozwe nuko abayobozi baganiriye n’abaturage bakumva ko atari ngombwa gukora ingendo zambukiranya imipaka kubera icyorezo cya Ebola kiri i Goma.

Imipaka yongeye gukora buri muntu wese winjira arapimwa na camera ndetse n’utwuma duto dupima umuriro ngo harebwe ko nta bimenyetso bya Ebola afite

Indi nkuru bijyanye

Rubavu: Imipaka ihuza u Rwanda na Congo yafunzwe mu rwego rwo kwirinda Ebola

Goma: Umuntu wa gatatu yahitanwe na Ebola kuri uyu wa kane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger