AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Abacuruzi (abacoracora) bitwaje imihoro banyuze mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda haraswamo 3

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, ni bwo itsinda ry’abacururuzi binjiraga mu Rwanda banyuze hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repububulika iharanira Demokarasi ya Congo , bikekwa ko ari abarwanyi bo mu mutwe wa baherukaga kuhanyura bageragezaga kuza mu Rwanda maze bagasiga bishe itungo ry’umuturage.

Aba bacuruzi bo mu Karere ka Rubavu bacuruza caguwa, bakunze kwiyita “Abacoracora” bakora ubucuruzi mu buryo bwa magendu, binjiye mu Rwanda mu buryo butemewe, banyura mu birindiro by’ingabo z’igihugu bahita baraswa hikangwa ko ari za nyeshyamba za FDLR.

Amakuru avuga ko iri tsinda ry’aba bacuruzi bari bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro kugira ngo hatangira ubakoma mu nkokora mu kwinjiza ibicuruwa byabo mu Rwanda.

Muri uko kwinjirira mu murenge wa Bugeshi nibwo ingabo z’u Rwanda zaketse ko ari za nyeshyamba za FDLR maze zirasa kuri iryo tsinda, batatu bahasiga ubuzima abandi bahita basubira hakurya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibyo bikiba inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze, inzego z’umutekano zageze aho ibi byabereye kugira ngo zirebe nyiri zina uko iki kibazo gihagaze ndetse banahumurize abaturage arinako basabwa gukoresha inzira zemewe igihe binjira mu gihugu.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu,Nzabonimpa Deogratias, yasabye abakora ubucuruzi gukora mu buryo bwemewe kandi bakirinda gukoresha umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati “Ni byiza gukora ubucuruzi, ubushabitsi ariko ntabwo ari byo kubukorera mu nzira zitemewe ahubwo banyure mu nzira ziteganywa n’amategeko.”

“Mu by’ukuri ni nko kwiyahura ubwabyo gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko warangiza ugashaka guca mu birindiro by’ingabo z’igihugu.”

I Rubavu hari amakuru avuga ko hari kubera Inama yigirwa hamwe uko abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari kuganirizwa ndetse harebwa n’uburyo ababa badafite igishoro bafashwa ariko hatabayeho gukora ubucuruzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger