AmakuruPolitikiUtuntu Nutundi

Rubavu: Aba DASSO bane bafunzwe bakurikiranyweho ubujura

Abakozi bane b’Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano, DASSO, bakorera mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Nyundo bakurikiranywe ubujura bw’ibikoresho bari bashinzwe kurinda.

Aba ba DASSO bari mu maboko ya RIB (Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha), Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemeza ko aba bakozi barimo gukurikiranwa.

Yagize ati “Aba ba DASSO bane barafunzwe aho barimo gukurikiranwa ku cyaha cyo kwiba ibyo baribashinzwe kurinda.”

Uwajeneza Jeanette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, avuga ko ibikoresho aba ba DASSO bashinjwa kwiba byabuze, nyuma bakaza kubigarura.

Ati “Hari ibintu byari byafashwe bibitswe ku murenge nuko biza kubura birimo ifumbire, amabati 49 n’ibiryabarezi bibiri, nuko tubabajije baza kubigarura ku mugaragaro no mu nama baza kubyemera ko bari barabigurishije.”

Itegeko rigena ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, Iyo kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro, igihano cyikuba kabiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger