AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

RRA yaburiye abaguzi bishyura ntibahabwe inyemezabuguzi rya EBM

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kiraburira abacuruzi bose ko kudatanga inyemezabuguzi ya EBM ari icyaha gihanwa n’amategeko, kikanakangurira abaguzi kutemera kwishyura batayihawe kuko ibyo bicuruzwa bizafatwa nka forode.

Itangazo ryasohowe n’iki kigo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, ryashyizweho umukono na Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal, rivuga ko hamaze iminsi hagaragara abacuruzi badatanga EBM nkana bagamije kunyereza umusoro wa Leta.

Ingingo za 81-87 z’Itegeko No 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoreshwa mu Rwanda, ziteganya ibihano ku cyaha cyo kudatanga inyemezabuguzi ikozwe na EBM ku muntu wese wacuruje ndetse no kunyereza umusoro.

Ni muri urwo rwego RRA ivuga ko umucuruzi wese wakiriye amafaranga nk’ikiguzi cy’ibyo acuruje ntahe umuguzi inyemezabuguzi ikozwe na EBM ihwanye n’amafaranga yakiriye ari icyaha cyo kunyereza umusoro.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Icyo cyaha gihanishwa gukuba umusoro wanyerejwe cyangwa wari ugiye kunyerezwa inshuro zagera kuri 20 ndetse n’igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu”.

RRA iraburira n’abaguzi bishyura badahawe inyemezabuguzi ikozwe na EBM kuko ibicuruzwa byose bizafatwa bidaherekejwe n’iyo nyemezabuguzi bizajya bifatwa nka forode.

Umuguzi uzabona umucuruzi udatanga iyi nyemezabuguzi arakangurirwa kutabyihererana ahubwo akabimenyesha iki kigo.

RRA iherutse gutangaza uburyo butandukanye bwo gutanga fagitire za EBM, kugira ngo bafashe abakora ubucuruzi gutanga izemewe kandi bakoresheje uburyo bubanogeye.

Mu buryo bwatangajwe harimo sisitemu ishyirwa muri mudasobwa (Laptop, Desktop, cyangwa Tablet) izwi nka “EBM Version 2.1”, ikaba ishobora gukoreshwa n’abasora banini, abaciriritse cyangwa abandi bose babyifuza. Hari na “EBM Mobile system” ishyirwa muri telefoni igendanwa. Ikaba ifasha umucuruzi gutanga inyemezabuguzi mu buryo bwa SMS.

Ubu buryo bwo gukoresha EBM muri telefoni igendanwa bwemerewe gukoreshwa gusa n’abasora bafite igicuruzo kiri munsi ya miliyoni 20 ku mwaka, kandi bakaba batanditse ku musoro ku nyongeragaciro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger