AmakuruImikino

RPL: Kiyovu Sport ihaye Bugesera FC isomo rya ruhago itanga ubutumwa kuri Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatatu umunsi wa 10 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wari wakomeje aho Ikipe ya Kiyovu Sports yihereranye Bugesera FC iyinyagira ibitego 5-2 kuri stade Mumena naho Police FC itsinda Marines FC igitego 1-0 ikomeza guhanganira umwanya wa mbere na APR FC  ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo no guha ubutumwa bukomeye Rayons Sports bazahura ku munsi wo ku Cyumweru.

Kiyovu yanyagiye Bugesera FC ibitego 5-2 ibifashijwemo na Tuyishime Benjamin watsinze igitego cya mbere, Faisam Luhachimba watsinze ibitego 2, Nsanzimfura Keddy na Ghislain Armel mu gihe ibitego 2 bya Bugesera FC byatsinzwe na Shabani Hussein uzwi nka Tshabalala.

Ikipe ya Police FC yatsinze Marines FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique, biyifasha gukomeza gukubana na APR FC ya mbere iyirusha ibitego gusa kuko zombi ubu zigize amanota 24, umukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Ku munota wa 22 Police nibwo yabonye igitego cyayo ku mupira Antoine Dominic yari ahawe na Savio ubundi agahita awuboneza mu izamu rya Marines.

Uwundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu,ni uwahuje ikipe ya Mukura VS yatsinze ibitego 3 kuri 1 cya Etincelles ibifashijwemo na Iradukunda Bertrand watsinze ibitego bibiri na Ntwali Evode mu gihe Etincelles yatsindiwe na Akayezu Jean Bosco.

Uko imikino y’uyu munsi yagenze:

Kiyovu Sports 5-2 Bugesera
Mukura VS 3-1 Etincelles
Police FC 1-0 Marines

[team_standings 61268]

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger