Amakuru ashushye

Royal Tv iherutse kwirukana abakozi 25 byarangiye ifunze imiryango

Royal TV  yari imaze gushinga imizi mu Rwanda yamaze gufunga imiryango kugeza igihe kitazwi kubera ikibazo cy’amikoro.

Iyi Televiziyo yigenga yari muzikorera mu Rwanda yari MU zikunzwe cyane kubera uburyo yakoragamo bwihariye, yari ifite umwihariko wo kunyuzaho  ibikorwa  bitandukanye biri kuba mu Rwanda mu buryo bw’imbona nkubone  [Live].

Ibi bikorwa byiganjemo ibitaramo bitandukanye byari bisigaye binyura kuri iyi Televiziyo mu buryo bwa Live, ibitaramo bikomeye birimo icyo The Ben yakoze mu ntangiro z’umwaka, Icya Diamond Platnumz, icyo Meddy aheruka gukora ndetse n’ibindi bikorwa biri mu bigiye gutuma abakundaga iyi televiziyo basigara mu bwigunge.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Nzeri 2017 , nibwo abakozi bayo bamenyeshwjwe ko igiye kuba ifunze ndetse hagasigara Radiyo yayo.

Iki kigo cyari gifite mu nshingano Royal Tv mu minsi ishize kandi cyari  cyahagaritse abari abakorerabushake n’abandi banyeshuri bimenyerezaga umwuga w’itangazamakuru gusa bose bahawe imperekeza y’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda nubwo bari basanzwe bakora badahembwa.

Kuwa 31 Werurwe 2017, bamwe mu banyamakuru, abatekinisiye n’abashinzwe gufata amashusho yifashishwa kuri televiziyo bazwi nk’aba-Cameraman; bose hamwe bagera kuri 25 bari basanzwe ari abakozi ba Royal TV birukanywe ku mpamvu ziswe ‘ubukungu butifashe neza mu kigo.

Kuwa Gatandatu taliki ya 20 Gashyantare 2016, nibwo Lemigo Tv  yavuye mu maboko y’abari bayifite maze ihidurirwa izina yitwa Royal Tv yegurirwa abashoramari b’abanyakenya.

Icyo gihe  Kamayirese Valentin wayoboraga Royal TV na Royal FM, yavuze ko bazanye umwihariko ugereranyije n’izindi televiziyo zikorera mu Rwanda. Royal TV ubwo yatangira muri Gashyantare 2016 yari ifite abakozi bari hagati ya 45 na 50, barimo abanyamakuru, abakora kuri tekiniki, n’abafata amashusho.

Si ubwa mbere mu Rwanda havugwa ikibazo cy’amikoro mu bigo by’itangazamakuru kuko na Radiyo yitwa KFM iherutse gufunga imiryango muri Kamena 2016 yirukana abari abanyamakuru, ikajya inyuzaho imiziki gusa. Yaje kongera kubura umutwe kuwa 24 Nyakanga 2017, gusa nabwo izana abanyamakuru mbwarwa ndetse na bamwe mu bari batangiye gukora ibiganiro bayivaho mu gihe gito bari bamaze.

Royal Tv itangizwa ku mugaragaro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger