AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Rose Muhando umaze iminsi avugwaho amadayimoni yashyize hanze indirimbo nshya ihimbaza Imana(Yirebe)

Umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana Rose Muhando, yashyize hanze hanze indirimbo nshya yise” Watangonja sana” nyuma y’amakuru amushinja kwibasirwa n’amadayimoni.

Rose Muhando ashyize hanze iyi ndirimbo, mu gihe yari amaze iminsi yarabaye iciro ry’imigani nyuma ya Videwo yashyizwe ahagaragara ari gusengerwa na Pasiteri James Ng’ang’a wa Neno Evangelism Center bivugwa ko ari kumukuramo amadiyimoni amaze iminsi yaramuhinduye nk’umusazi.

Aya makuru yakurikiranye n’andi yavugaga ko Rose Muhando agiye kuva mu madini ya Gikiristo agasubira mu bayisilamu yahozemo kubera ko yasanze nta rukundo namba ruba mu bakiristo nk’uko yari abyiteze mbere yo guhindura idini akabatizwa.

Ibi byatumye benshi bibasira uyu muhanzi batangira kumushinja ko yaba yarakoresheje nabi impano ye yo kuririmba akayivanga n’ibikorwa bya gipagani bigatuma ahabwa igihano gikomeye n’Imana harimo no kuba ntaho kwegeka umusaya agifite hamwe n’umuryango we.

Muri iyi ndirimbo nshya ya Rose Muhando afatanyije na Jose Drama wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Kenya, bibanze cyane ku magambo yari amaze iminsi avugwa kuri Muhando bavuga ko Satani nta mbaraga afite zatuma yivanga mu bikorwa byabo byo kuririmbira Imana.

Rose Muhando yagize ati” Dayimoni nta mwanya afite mu mushyinga wanjye wo kuririmbira Imana”.

Yongeye avuga ko Satani yamwigabiza, Abagome bakamwigabiza, abanyeshyari nabo bakamwigabiza nta na kimwe kizamubuza kuguruka hejuru cyangwa ngo arabagirane nk’inyenyeri”.

Muri iyi ndirimbo Muhando yagaragaye asa n’utwika imyuka mibi kimwe n’uko yakunze kubikomozaho cyane mu magambo agize iyi ndirimbo, ibiganza bye byari bipfutse.

Iyi ndirimbo nshya ya Rose Muhando, yaje isa n’iviguruza amakuru yose amaze iminsi amuvugwaho kuko benshi bari biteze ko agiye kuba umusilamu batunguwe no kumwumva agikomeje ibikorwa bya Gikiristo.

Yirebe “Watangonja sana”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger