Rose Muhando mu nzira zo gusubira mu idini rya Islam
Umuririmbyi mu ndirimbo zihmbaza Imana Rose Muhando, yatangaje ko yafashe gahunda yo gusubira mu Idini rya Islam yahozemo nyuma yo kugenzura agasanga nta rukundo namba ruri mu bakiristo nk’uko yabyibwiraga mbere.
Uyu muhanzikazi wamamye kubera indirimbo zitandukanye zirimo Mbela, Nibebe, Jipange Sawa Sawa n’izindi hano mu Rwanda, yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma y’aho urukundo yajyaga abwirwa ko ruri mu bukirirsitu ntarwo yahabonye.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Nkimara kurokoka nabwiwe amagambo y’urukundo, nizezwako nzahura n’abantu bafite urukundo. Mu mwanya w’ibi, nabonye akababaro ka buri munsi. Urugero umuntu aragutumira, utakwitabira wabuze uburyo bwo kuhagera, akakwita umubeshyi. Bibagirwa buri kimwe cyiza naba narakoze. Ndimo gutekereza kujya mu idini yanjye,nziko nzahabona ibyishimo.”
Uyu mugore avuga ko kuva yagera mu mibereho ya gikristo yahuye n’amakuba akomeye ndetse n’akababaro kenshi kuburyo byamuteye kwanga imigirire yAbakristo bigatuma afata icyemezo cyo gusubira muri Islam.
Ibi bitangajwe mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ko Muhando asa n’uwacanganyikiwe. Ibi byiyongeraho kuba uyu mugore atagira n’aho urubyaro rwe rurambika umusaya.
Rose Muhando ni umwe mu baririrmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana bamenyekanye cyane mu bihugu bitandukanye kubera ubutumwa butandukanye bukubiye mu ndirimbo yagiye ashyira hanze zikangurira abantu kugandukira Imana no kuyishimira bya buri munsi.