AmakuruImyidagaduro

Rocky Kirabiranya arashinjwa kwigira Semuhanuka

Umusobanuzi wa filime umaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda uzwi nka Rocky Kirabiranya, arashinjwa ububeshyi n’umunyempano wamushushanyije akamwemerera kumukorera indirimbo 2 mu buryo bw’amajwi n’amashusho akaba yaramwigaramye.

Mu ntangiriro za Kanama 2019, nibwo umunyempano akaba n’umuhanzi Rwema Sam, yashyikirije ifoto Rocky Kirabiranya yamushushanyije.

Icyo gihe yavugaga ko yabikoze bitewe n’uburyo amakunda ndetse ko nta n’indi nyungu yari abitegerejemo.

Rocky Kirabiranya wanyuzwe n’iki gishushanyo, imbere ya camera ya XY Rwanda yavuze ko nta kindi yabona yamukorera uretse kumukorera indirimbo 2 mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Yagize ati”uyu musore ukuntu azi gushushanya ni nako azi kuririmba, twaganiriye byinshi ndanishima, ni nacyo kintu cyambayeho cyiza mu buzima, afite impano yo kuririmba reka mukorere indirimbo 2 mu buryo bw’amajwi n’amashusho(…) abakunzi b’umuziki nyarwanda bitegure izi ndirimbo bitarenze ibyumweru 2 mu buryo bw’amajwi n’amashusho.”

Amakuru ahari ni uko Rocky yigaramye uyu musore akamubwira ko ari ku rwego rwo hasi bityo ko azamufasha ari uko yazamuye urwego.

Mu ndirimbo 2 kandi yemereye gukorera Rwema mu buryo bw’amajwi n’amashusho, hari iyo uyu musore yari yarakoze mu buryo bw’amajwi(yayikoreye ku giti cye) yitwa ’Umwana Gito’, Rocky yamubwiye ko bajya kuyikorera amashusho ariko bageze imbere y’uwagombaga kuyakora Rocky amusaba kubanza kwishyura kugira ngo bayikorere amashusho.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI avuga Rocky yanze gukorera Rwema ibyo yamwereye, kugeza aho amubwiye ko ibikorwa bye biri hasi agomba kubanza gukora cyane akabona kumuha ibyo yamusezeranyije.

Uyu musore abona ari ukumugora kuko ibyo amusaba gukora atabimubwiye umunsi abimwemerera ahubwo abona arimo kumukwepa yanga kubikora.

Twagerageje kuvugana na Rocky Kirabiranya ariko ntibyadukundira kuko atitabaga telefoni ye gendanwa.

Rwema washushanyije Rocky Kirabiranya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger