Amakuru ashushyeImikino

Robertinho yisubiriye muri Brazil, ntazatoza igikombe cy’Amahoro

Roberto Oliveira Goncalves de Carmo  watozaga Rayon Sports akaba yaranayihesheje igikombe cya shampiyona y’ u Rwanda yaraye ihawe mu birori byabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu ntazatoza imikino y’igikombe cy’Amahoro kuko yiteguye kwisubirira iwabo muri Brazil.

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru zavugaga ko Robertinho amasezerano ye ararangirana n’umukino wa nyuma yaraye akinnye na Marine FC akayitsinda ibitego 3-0. Byavugwaga ko mu gihe batamwongerera amasezerano mu maguru mashya yakwisubirira iwabo ndetse akanashakira ahandi.

Amakuru Robertinho amaze guhamiriza Teradignews ni uko ubu yamaze gufata umwanzuro wo kwisubirira muri Brazil atazatoza imikino y’igikombe cy’Amahoro. Agiye Rayon Sports ifitanye umukino w’igikombe cy’Amahoro na AS Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Robertinho afite itike y’indege ya saa cyenda zo kuri iki Cyumweru bityo akaba ari bwo arahaguruka ku kibuga cy’indege cya Kigali I Kanombe agaca muri Ethiopia amasaha ane ubundi agahita yerekeza iwabo i Rio de Janeiro muri Brazil.

Yavuzeko ibyo yasabwaga muri Rayon Sports yabigezeho bityo ko agomba kujya iwabo akishimira ibyo yagezeho ari kumwe n’umuryango we kuko abikumbuye.

Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Fredy, yari aherutse gutangaza ko batangiye ibiganiro n’uyu mutoza, ndetse ko mu minsi iri imbere ikibazo cye gishobora gukemuka ariko amakuru Robertinho atanga ni uko ibi biganiro ntacyo byagezeho akaba ari yo mpamvu abaye yisubiriye iwabo.

Uyu munya-Brazil yavuzeko ibyo kuzongera gutoza muri Rayon Sports yabisigiye ushinzwe kumushakira ikipe (Manager) Alex , Alex ni we ugomba gukomeza kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports harebwa ku hazaza he muri Rayon Sports cyangwa agashakira ahandi.

Robertinho muri Rayon Sports azibukwa cyane na benshi kubera ko yafashije iyi kipe kwandika amateka muri Afurika y’iburasirazuba akayigeza muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

Yagejeje Rayons Sports muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, anatsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2018 na Mukura Victory Sports kuri penaliti.

Yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe gitegurwa n’ikigega Agaciro Development Fund mu gihe iyi kipe yabaye iya gatatu muri Heroes Cup 2019, aya marushanwa yombi akaba ahuza amakipe ane ya mbere.

Robertinho arahaguruka i Kigali saa Cyenda kuri iki Cyumweru

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger