AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Robertinho yafashe icyemezo cyakoze ku mitima abafana ba Rayon Sports

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, umutoza wa Rayon Sports byavugwaga ko ashobora kuyisohokamo, yamaze gufata icyemezo cyo kuyigumamo nyuma y’ibiganiro yari amaze iminsi agirana n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Uyu mutoza ukomoka muri Brazil byavugwaga ko ashobora gusohoka muri Rayon Sports akerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya, aho yagombaga gusimbura Umwongereza Kerr Dylan wamaze gutandukana n’iyi kipe akerekeza muri Black Leopards yo muri Afurika y’Epfo.

Umutoza Robertinho yaherukaga gutangaza ko ari mu biganiro na Rayon Sports cyo kimwe n’iyi kipe ya Gor Mahia, bityo ko ataramenya neza niba azasohoka muri Rayon Sports cyangwa azakomeza kuyitoza.

Amakuru y’uko Robertinho yaba yamaze kumvikana na Rayon Sports yayatangaje mu kiganiro yagiranye na Kigali Today dukesha iyi nkuru.

Yagize ati” Namaze kuganira na perezida na Visi Perezida Freddy n’umpagarariye witwa Alex haracyari utuntu ducye tukiganiraho neza ,icyo nshyize imbere ni Rayon kandi turi mu nzira nziza.”

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatandatu ari bwo ikipe ya Rayon Sports izatangaza ibijyanye n’amasezerano mashya ya Robertinho aho bamaze kumvikana gukomeza gutoza iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Robertinho wageze muri Rayon Sports muri Kamena uyu mwaka asimbuye Ivan Minnaert yayigejeje kuri byinshi bitandukanye birimo; kuyigeza muri ¼ cy’irangiza cy’imikino ya Total CAF Confederations Cup, kuyigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ndetse akaba yaranayifashije kwegukana irushanwa ry’Agaciro nyuma yo gutsinda APR FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger