Amakuru ashushyeImikino

Robertinho agiye gutoza umukino wa nyuma muri Rayons Sports, azibukirwa kuki?

Roberto Oliviera Goncalves (Robertinho) umukino wa nyuma wa shampiyona azatoza Rayon Sports ikina na Marine FC ushobora kuba ari wo wa nyuma azaba atoje muri iyi kipe y’ubururu n’umweru aherutse guhesha igikombe cya shampiyona igikuye mu biganza bya mukeba wayo APR FC.

Robertinho w’imyaka 58 yatangiye gutoza Rayon Sports ku munsi wa 28 wa shampiyona y’umwaka ushize, ubwo yasimburaga Umubiligi Ivan Minnaert wari wirukanwe muri Rayon Sports kubera umusaruro muke, umukino we wa mbere awukinira i Rusizi, aho Rayon Sports yatsinzwe ibitego 2-0, itsinda Sunrise FC ibitego 4-0 mu mukino wakurikiyeho mbere y’uko inganya na Marines ibitego 2-2, isoza shampiyona iri ku mwanya wa gatatu inyuma ya APR FC na AS Kigali.

Mu minsi yashize hari  impungenge z’uko uyu munya-Brazil yari agiye gutandukana n’iyi kipe bitewe n’uko bari bakerewe kumwongerera amasezerano y’amezi atandatu yari yarahawe aje gusimbura Minaert.

Tariki ya 27 Ukuboza yahawe andi mezi 6, asabwa kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro, icya Shampiyona cyo yaragitwaye hari hasigaye icy’Amahoro.

Amakuru agera kuri Teradignews avuga ko Robertinho atishimye muri rayon Sports ndetsev akaba yaramaze gufata umwanzuro wo gutandukana na yo dore ko amasezerano ye azarangirana na shampiyona ibura umunsi umwe ngo irangire.

Ikibisembura ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe butigeze bumwegera ngo baganire ku hazaza he.

Robertinho yamaze gufata icyemezo cyo kuva muri Rayon Sports nyuma y’umukino wa Marines uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2019 saa 15:00, akaba ari nabwo iyi kipe izashyikirizwa igikombe cya cyenda cya shampiyona yegukanye ku wa Gatanu ubwo yatsindiraga Kirehe FC iwayo ibitego 4-0.

Mu byo yakunze gusaba rayon Sports ubwo amasezerano akigera i Kigali yahawe yari arangiye , harimo ko bagomba kumuha umutoza w’ungirije ndetse akanabasaba ko bazana umunya-Brazil yabarangiraga. Ibi Rayon Sports yarabimwemereye bazana Wagner do Nascimento Silva.

Robertinho ngo ntiyishimiye kuba uyu mutoza umwungirije  nta masezerano yigeze ahabwa na Rayon Sports kuva yagera mu Rwanda kugeza uyu munsi.

Amakuru kandi akomeza avugako Robertinho agiye gusubira iwabo muri Bresil kuruhuka ndetse adateganya gutoza Rayon Sports mu mikino y’igikombe cy’Amahoro kizatangira gukinirwa tariki ya 4 Kamena.

Rayon Sports izahura na AS Kigali mu ijonjora ribanziriza imikino ya 1/8.

Mu gihe yaba agiye ashobora kongera gutoza hano ku mugabane wa Afurika kuberako hari amakipe menshi amwifuza.

Robertinho muri Rayon Sports azibukwa cyane na benshi kubera ko yafashije iyi kipe kwandika amateka muri Afurika y’iburasirazuba akayigeza muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

Yagejeje Rayons Sports muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, anatsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2018 na Mukura Victory Sports kuri penaliti.

Yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe gitegurwa n’ikigega Agaciro Development Fund mu gihe iyi kipe yabaye iya gatatu muri Heroes Cup 2019, aya marushanwa yombi akaba ahuza amakipe ane ya mbere.

Robertinho ntiyishimiye kuba Wagner do Nascimento Silva nta masezerano yahawe.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger