AmakuruImyidagaduro

Rihanna akomeje guhangayikisha umutima wa Chris Brown

Umuhanzi Chris Bown wari ukomeje kugira icyizere cyo gusubirana na Rihanna batandukanye, ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko uyu muririmbyikazi yongeye gukururana n’umuherwe Jameel Hassan byavygwaga ko batagicana uwaka.

Amakuru yaherukaga gutangazwa hagati y’urukundo rwa Rihanna n’umukunzi we Jameel Hassan, yavugaga ko batandukanye muri Nyakanga 2018,ibi bikaba byari byatumye Chris Brown atangira kugaragaza amaranga mutima yo kongera kwigarura umutima wa Rihanna.

Chris Brown amaze iminsi yerekana ko agifite agatima kuri Rihanna binyuze ku byiyumviro yagaragaje ku ifoto uyu muhanzikazi aherutse gushyira ahagaragara hiyongeyeho amakuru yagiye ava mu nshuti ze za hafi zavugaga ko Chris ari gukoresha uburyo bwose yakongera kugarura Rihanna mu rukundo nk’uko byahoze.

Inshuti za Chris Brown zavuze ko  uyu muhanzi ababaye cyane nyuma yo kumva amakuru yasakaye ku italiki ya 26 Ugushyingo avuga ko Rihanna na Hassan bari basohokanye, ibi byatumye Chris Brown asubiza amerwe mu isaho kubyo yibwiraga byose.

Imwe mu nshuti ze yagize iti “ Chris yababaye cyane, ntiyari aziko Rihanna yaba akiri kumwe na Jameel Hassan.”

Iganirana Hollywoodlife iyi nshuti yavuze ko icyatumye Chris Brown ababara ari ukuba yari yaramaze kwishyiramo icyizere ko aba bombi batandukanye bityo na we akaba yashaka uburyo yakongera gukundana na Rihanna.

Iti “ Yari yaramaze kwiyumvisha ko aba bombi batandukanye. Iyi niyo mpamvu yatunguwe no kumva  ko aba bombi basohoakanye. Byatumye atakaza icyizere.”

Iyi  nshuti ya Chris Brown ivuga ko uyu muhanzi hari igikorwa yari yarateganyije cyo gukorera Rihanna mu minsi mikuru kimwereka ko akimukunda gusa ngo ubu byose byamaze kurangira.

Chris Brown  yakundanye na Rihanna  mu mwaka wa 2008. Muri 2009, ubwo Chris Brown yakubitaga Rihanna, umubano wabo wahise uhagarara nubwo nyuma byagiye bikomeza kuvugwa ko bashatse gusubirana ariko bikanga.

Nyuma yaje gukundana na Karrueche Tran mu 2013 gusa baza gutandukana nyuma yaho Chris Brown abyaranye n’undi mukobwa, Nia Guzman muw’ 2014.

Rihanna yongeye gukururana n’umuherwe bari baratandukanye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger