Imyidagaduro

Riderman yikomye Neg-G avuga ko atakimukeneye mu nshuti ze

Gatsinzi Emely[Riderman] yavuze ko adakeneye kongera kumva mu matwi ye inkuru zimwerekeyeho zijyanye na Neg-G, kuko uyu musore ngo yamwinjiriye mu mabanga y’urugo.

Riderman yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Isango Star, aho yavuze ko yababajwe n’uburyo Neg-G yamwinjiriye mu buzima ndetse akagera aho aririmba Nadia[usanzwe ari umugore wa Riderman] mu ndirimbo, bikamushengura umutima ndetse bigatuma azinukwa kongera gukorana n’uyu musore.

Riderman yatangaje ko atagikeneye Neg-G The General mu nshuti ze kuko nta kintu yumva akeneye  kongera kuganira nawe no kugira aho bahurira.

Aba basore bahoranye mu itsinda rya UTP Soldiers ryari mu matsinda yari akomeye mu njyana ya Hip hop gusa rikaza kugwa nk’ibere kuri ubu rikaba ryaribagiranye burundu mu bakunzi ba muzika nyarwanda.

Mu minsi yashize Neg-G yari yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yivuza kongera gukorana na Riderman akaba yarifuzaga ko bakongera kugarura itsinda rya UTP.

Ibi byose bije nyuma yaho Neg-G yafatanije na Asinah[uyu yahoze atandukana na Riderman] mu ndirimbo baherutse gukorana bise “Kagoma” bagafatanya basenya Riderman, iyi ikimara kujya hanze yanateje umwiryane yagati y’aba bombi.

Icyo gihe Asinah yemezaga ko Neg-G yashyize hanze iyi ndirimbo batabyumvikanyeho, Neg-G we yavuze ko uyu mukobwa amubeshyera ndetse aranamwandagaza avuga ari umusinzi karundura ku buryo ashobora kuba akora ibintu bimwe yasinze.

Gusa ibi byose Asinah yabitangaje Neg G afunze , nyuma yifungurwa ry’ubu musore yaje afungura ku gaseke yari abitsemo ukuri , maze yandagaza Asinah avuga ko iyi ndirimbo yasohotse afunze ndetse anashinja uyu mwari ubusinzi no kuvuga ibintu adahagazeho.

Icyo gihe abinyujije kurukuta rwe rwa facebook yagize ati “Asinah kunshinja ngo nasohoye kagoma ntanambanze ngo  amenye impamvu nari mfunze kuva le 25/4/2017  indirimbo nari kuyisohorante? ok gukorana nawe sinjye wabigusabye njye nabikoze kubera kwihorera kwari wowe na Rider man …..ukinsaba gukorana nawe nagirango mbaziture mwembi gabanya agatama.”

Yari yavuze ko agiye kwandagaza uyu mukobwa mu ndirimbo nshya yateganyaga gusohora[gusa iyi ntiyigeze ijya hanze] avuga ko yari kuvuga amabanga ye yose.

Image associée
Neg-G The General utagicana uwaka na Riderman

KAGOMA, INDIRIMBO ASINAH AHERUKA GUKORANA NA NEG-G THE GENERAL

https://www.youtube.com/watch?v=6e361Eufm3g

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger