AmakuruImyidagaduro

Riderman yasubije Jay Polly wavuze ko yasigaye ku rugo neza igihe yari afunzwe

Ubwo yari avuye ku rubyiniro mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabereye i Musanze, umuraperi Jay Polly uri kubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya The Mane Music Label, yatangaje ko nta muraperi washyira hasi Riderman ngo kuko hari ibikomeye amaze gukora umuntu atapfa gusenya ndetse anavuga ko Riderman yasigaye ahagarariye injyana ya Hip Hop neza mu gihe we yari afunzwe.

Icyo gihe kandi yanasubije ku bavugaga ko yibasiye mu ndirimbo ye nshya ‘Nyirizina’ aherutse gushyira hanze, aho yaririmbye agira ati ” Ikinyarwanda cyanjye si icy’imihanda ndacyari kumwe na rubanda dukeneye kwanda.” mu gihe Riderman we yaririmbye avuga ko ” Ikinyarwanda cyanjye ni icy’imihanda.”

Ubwo yari avuye ku rubyiniro mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabereye ku nkengero z’ikiyaga cya kivu, mu gusubiza Jay Polly, atuje yavuze ko atari ubwa mbere yamusigariraho afunzwe, ibyo yavuze rero akabifata nko kwiyemera kudafite aho gushingiye .

Yagize ati ” Sinibaza ko ibyo yavuze ari ukuri, njye natangiye umuziki Jay Polly ataratangira kuririmba, none se nubwo mbere namusigariragaho afunze?” Riderman mu mvugo ye ituje yumvikanishije ko ibyatangajwe na Jay Polly ari nko kwiyemera gusa kudafite aho gushingiye.”

Riderman yabajijwe n’umunyamakuru ubutumwa yaha Jay Polly nuko amusubiza amubwira amagambo yo kwakira Jay Polly muri sosiyete nyuma y’igihe yamaze afungiye gukubita no gukomeretsa umugore we ati ” Karibu mu muryango nyarwanda.”

Abahanzi bataramiye abatuye n’abasuye umujyi wa Rubavu kuri uyu wa Gatandatu ni Nsengiyumva Francois wiswe Igisupusupu, Christopher, Riderman,  Social Mula, Queen Cha, Amalon na Makanyaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger