AmakuruImyidagaduro

Riderman, yashimye itsinda Green Ferry Music ryamamaye mu cyitwa ‘Kinyatrap’

Umuraperi umaze kubaka izina rikomeye mu ruhando rw’imyidaguduro hano mu Rwanda , Gatsinzi Emery [ Riderman] ubwo yari ari kuririmba mu gitaramo cya European street fair cyabereye muri Car Free zone yashimiye  bikomeye itsinda Green Ferry Music ryamamaye mu cyitwa ‘Kinyatrap’.

Uyu muraperi ufite igikundiro mu bakora umuziki mu Rwanda yinjiriye mu ndirimbo yitwa ‘Igicaniro’ akomereza ku zindi zakunzwe zirimo ‘Nta kibazo’ yahuriyemo na Urban Boyz, ‘Mambata’ na ‘Comeback’ yafatanyije na Safi Madiba , ‘Romeo & Juliet’ yahuriyemo na Dream Boyz, ‘Inyuguti ya R’, ‘Abanyabirori n’izindi nyinshi ze zakunzwe cyane.

Riderman ageze hagati muri iki gitaramo yafashe umwanya ashimira abasore bagize itsinda rya Green Ferry igizwe n’abarimo Bushali, Slum Drip n’abandi avuga ko yabonye iri tsinda  mu bitabiriye iki gitaramo , yemeza ko  ari itsinda amaze igihe kinini akurikira kandi ko yanyuzwe n’ibikorwa byabyo.

Yavuze ko injyana ya Hip Hop iri tsinda rikora nawe atangira gukora umuziki hari abamuciye intege bamubwira ko atazabishobora abandi bakamwita umusaza ariko ngo yarashikamye kandi injyana iramutunze kugeza ubu. 

Itsinda Green Ferry Music rizwi cyane mu ndirimbo ‘Nituebue’ yabaye imvugo iharawe na benshi muri iki gihe.  Riderman mbere y’uko ahereza umwanya aba aba basore bagize iritsinda  yababwiye ko mu minsi iri imbere  ‘Kinyatrap’ izabageza kure.

“Nishimira aho Hip Hop ihagaze kugeza uyu munsi, njye njya nibuka ko ntangira kuyiririmba benshi banyitaga umusazi. Ndahamya ko ‘Kinyatrap’ mu minsi iri imbere izabikora, nababonye hano ndavuga nti ngomba kubivuga kuko niko kuri guhari, wabyemera utabyemera ukuri kurangira kugaragaye. Mukomereze aho.”

Bahawe umwanya muto baririmbaho indirimbo ‘Nituebue’ yishimiwe bikomeye, aba basore bageze ku rubyiniro bishimiwe bikomeye muri iki  gitaramo ndetse bigaragaza ko hari umubare munini w’abafana bamaze kugira.

Aba basore bashimiye cyane Riderman wabahaye umwanya ku rubyiniro rw’igitaramo ‘European street fair’.

Itsinda rigeze ku rubyiniro ryishimiwe bikomeye mu gitaramo
Itsinda Green Ferry rizwi cyane mu ndirimbo ‘Nituebue’
Riderman abona Kinyatrap izagera kure mu minsi iri imbere

Twitter
WhatsApp
FbMessenger