AmakuruImyidagaduro

Riderman yakomoje ku bahanzi batumye afana ikipe ya Rayon Sports

Riderman umwe bahanzi nyarwanda twavugako bahagaze neza muri muzika nyarwanda cyane mubakora injyana ya HipHop avuga ko nubwo atajya akurikira iby’umupira w’amaguru mu Rwanda gusa ngo hari abahanzi bagenzi be batumye hari ikipe afana muzikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu muraper ubwo yari mu kiganiro FlashMix gica kuri FlashTv , Riderman yavuze ko afana ikipe ya Rayon Sports nubwo atajya aha umwanya munini ibijyanye n’imikino ndetse yemeza ko yayikundishijwe n’abahanzi bagenzi be barimo Safi Madiba na Mico The Best ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports.

Riderman yavuze ko yishimiye ko Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ndetse yemeje ko nawe ategereje ko itwara igikombe akishima nk’abandi bafana.

“Nkurikirana umupira w’amaguru gusa ntabwo ari cyane.Nkunda ikipe ya Rayon Sports.Ubusanzwe ntabwo nakundaga Football cyane ariko abantu banyanduje gufana Rayon Sports ni Safi na Mico The Best ndetse n’abandi bakinnyi bakunda Rayon Sports.Nisanze ndi umufana wa Rayon Sports kubera ukuntu yatsindaga bakishima turi kumwe.”

Riderman kuri ubu afite indirimbo nshya yise  ‘Mambata’ , indirimbo yakoreshejemo Safi Madiba basanzwe banakoran cyane.

Izina ry’iyi ndirimbo Riderman yasobanuye ko Mambata ari ijambo ry’ikinyarwanda rikoreshwa iyo umuntu yambaye inkweto nabi, azibusanyije nibwo bavuga ngo “yambaye Mambata”. Ni indirimbo banditse bihaniza abifuriza abandi inabi, n’abacura imigambi y’ubugizi bwa nabi.

Mu njyana zigezweho zitwa Trap, Riderman yashyize hanze indirimbo yitwa Mambata yumvikanamo kwihaniza abamutega imitego, n’abamucukurira urwobo, nyamara ngo arinzwe n’Imana kuko ngo ayisengana umwete.

Kumvikana nk’uwahinduye injyana na byo avuga ko atari ibintu bibi kuko uretse kuba Trap igezweho, ariko binatuma umuntu wumva imiziki ye aryoherwa n’urunyurane rw’injyana.

Mambata ni indirimbo iri kuri Album ya munani Riderman yise KIMIRANTARE, izajya hanze mu kwezi kwa 12 nk’uko abivuga.

Riderman, yavuze ko ubu atakiririmba indirimbo agamije gusubiza abantu ku giti cyabo cyangwa agamije guhangana n’abo bafitanye ibibazo,

Indirimbo Mambata ya Riderman ari kumwe na Safi Madiba wayumva ukanayireba unyuze hano 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger