AmakuruImyidagaduro

Riderman arashinja Asinah kugerageza kumusenyera urugo

Umuhanzi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman mu muziki, yavuze ko ibiganiro Asinah bahoze bakundana atambutsa mu bitangazamakuru no ku mbugankoranyambaga, biba bikubiyemo ubutumwa bugamije kumusenyera urugo.

Mu biganiro bitandukanye binyuzwa ku mbugankoranyambaga nka You Tube, Asinah akunze kugarukwaho mu biganiro binyuranye atanga cyangwa se mu binyamakuru bimwe na bimwe, ibintu bidashimisha Riderman habe na gato.

Mu kiganiro Amahumbezi cyatambutse kuri Radio Rwanda, Riderman yatangaje ko akenshi iyo abonye ibintu yanditsweho ahita abisobanurira umugore we, mu gucubya ubukari bishobora kumutera.

Ati “Sinjya ndindira ko arakara cyangwa se abimenya, iyo mbibonye ndi mu rugo cyangwa se ntahari, ndataha nagera mu rugo nkamwegera nkamubwira nti ’nabonye banditse gutya na gutya, ndatekereza ko nawe byakugezeho ariko mu by’ukuri ukuri ni ukunguku.”

Yavuze ko hari umunyamakuru w’inshuti ye yigeze kuganiriza amubaza impamvu akunda kuzamura ibibazo bye na Asinah, ngo amubwira ko abantu bakunda byacitse ku buryo bituma ikiganiro cye kirebwa cyane.

Ati “Rimwe na rimwe rero aho kugira ngo ubigire intambara ujye guhangana n’umuntu, mpitamo kwicecekera nkabireka kuko nizera ko nta nkuru iza gutya ngo irenze icyumweru ikivugwa cyane gutyo,ahubwo iraza igahita.”

Riderman yabajijwe niba adasanga aba bamukoraho ibiganiro bagamije kumucuruza, we avuga ko asanga birenze ibyo.

Riderman yavuze ko abakomeza kuzamura izo nkuru bagamije ubuhemu, kuko hari ibindi bintu byinshi baganiraho kurusha kuzamura inkuru ze na Asinah.

Yakomeje abwira umunyamakuru ati “Uri inshuti yanjye! Hari umunsi nari nagusaba kumpa ikiganiro nta ndirimbo cyangwa igikorwa mfite? Kandi ntekereza ko nta muntu wagahawe uwo mwanya nta gikorwa agiye kuvugaho. Byanze bikunze nawe nk’umunyabwenge ushobora kuvuga uti ’kuki uyu muntu?’”

Abajijwe niba akeka ko Asinah ajya ajya kwisabira ibiganiro ngo bamuvugeho, Riderman yasubije ko atazi uko bigenda, ariko ngo ibitangazwa byose nta n’ukuri kuba kurimo.

Yavuze ko buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashatse, ariko akomoza ku mvugo y’uko “Isi ntabwo igirwa nabi n’abakora ibibi gusa ahubwo igirwa nabi n’ababona ibibi biba bakicecekera,” ashimangira ko abantu badakwiye kubona ibinyoma bivugwa ngo babireke bigende gutyo.

Riderman n’umugore we Agasaro Nadia bakoze ubukwe mu 2015 ndetse bamaze kwibaruka umuhungu wabo w’imfura. Uyu muraperi yakoze ubukwe bitungura benshi bari bazi ko umukunzi we ari Asinah bari bamaze imyaka umunani bakundana. Ibi byabaye inkuru n’ubu zigikomeje gukururana, hagatindwa ku bihe bagiranye hanibazwa icyabatandukanyije.

Ridermana n’umugore we Agasaro Nadia
Ridermana yashinje Asinah bahoze bakundana gushaka kumusenyera urugo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger