Amakuru ashushyeUbukungu

RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings yamaganiwe kure na BNR

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rwataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (Cripto-Currency scam). Ubu bucuruzi ngo bukaba butandukanye n’ubwo yasabiye ibyangombwa muri RDB.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ku rubuga rwa Twitter rwa RIB, nyuma y’uko inzego zitandukanye cyane cyane Banki Nkuru y’u Rwanda bari bamaze igihe baburira abanyarwanda babasaba kwitondera gushora imari yabo muri ubwo bucuruzi.

RIB irasaba abaturarwanda kwirinda ababashora mu bucuruzi bugamije kubambura imitungo yabo bababeshya inyungu nyinshi mu gihe gito. Iperereza rirakomeje kugira ngo n’abandi bose bari mu bucuruzi nk’ubu butemewe bakurikiranwe.

Kugeza ubu hari bamwe mu bari barashyize amafaranga yabo muri ubu bucuruzi bwa SuperMarketing, batangazako bitanakunda ko binjira (Log in) muri konti zabo ngo barebe uko bihagaze.

Urupapuro rugaragaza iyandikwa ry’iyi kompanyi ya Supermarketings Global Ltd muri RDB, rugaragaza ko mu bikorwa yagombaga gukora harimo ibijyanye n’uburezi aho kuba ibi bijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi bw’amafaranga.

RIB yanditse kuri Twitter ko iperereza rikomeje kugira ngo n’abandi bose bari mu bucuruzi nk’ubu butemewe bakurikiranwe, isaba abaturarwanda kwirinda ababashora mu bucuruzi bugamije kubambura imitungo yabo bababeshya inyungu nyinshi mu gihe gito.

Kuri uyu wa Kane Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yaburiye abanyarwanda n’abaturarwanda kwirinda gukorana n’abantu cyangwa ibigo bitabyemerewe byizeza indonke y’amafaranga abantu babigana hashingiwe ku ngano y’amafaranga yabikijwe, ibicuruzwa cyangwa serivisi byaguzwe n’umubare w’abakiriya babyitabiriye.

Ibigo nka Supermarketings Global Ltd, 3 Friends System, Group Ltd, Onecoin cyangwa Kwakoo (OnyxCoin) ni bimwe mu bigo BNR yatunze urutoki ko bihamagarira abantu gukora iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe.

BNR iti “Nyuma y’ibibazo biterwa n’iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe nk’uko ryasobanuwe, Banki Nkuru y’u Rwanda, iributsa abanyarwanda bose n’abaturarwanda muri rusange ko ubwo buryo butemewe muri Repubulika y’u Rwanda kandi abaryitabira bafite ingorane zikomeye zo kubura amafaranga yabo bazaba bashoyemo”.

Yashimangiye ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose izagenera umuntu ushora amafaranga ye mu bikorwa by’iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe cyangwa irindi bifitanye isano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger