AmakuruAmakuru ashushye

RIB yataye muri yombi abantu 6 barimo abanyamakuru ba Afrimax TV

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruvuga ko rwataye muri yombi abantu batandatu barimo n’abanyamakuru ba Afrimax TV.

Abo batawe muri yombi ngo banyuranije n’amabwiriza yo kwirinda cyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi muri iki gihe.

Ibinyujije kuri Twitter , RIB ivuga ko abo bantu bafatiwe Nyarutarama muri Kagondo II, Umurenge wa Remera Akarere ka Gasabo.

RIB ivuga ko aba bose bafashwe bahuruje abaturage ngo babahe ibyo kurya byo kubafasha nta buyobozi bw’ibanze babimenyesheje ndetse hatitawe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19.

“None Tariki 8/4/2020 mu mudugudu wa Kagondo II, Akagari ka Nyarutarama,Umurenge wa Remera Akarere ka @Gasabo_District hafashwe abantu batandatu bahuriye mw’itsinda ryiyise ABAHUJUMUTIMA barimo abanyamakuru babiri [, …..]”

Ubutumwa bwa RIB yanditse kuri twitter
Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye itangazamakuru ko abanyamakuru batawe muri yombi ari Byiringiro David na Innocent Valentin Muhirwa bakokorera Afrimax TV.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger