Amakuru ashushyePolitiki

RIB yataye muri yombi 8 bari abayobozi mu bigo bya WDA, WASAC na RSSB

RIB yafashe abantu umunani bakekwaho gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa Leta mu bigo nka WDA, WASAC na RSSB ndetse iperereza rikaba rikomeje no mu bindi bigo bya Leta byavuzweho kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa leta muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imali.

Abatawe muri yombi harimo n’uwari Umuyobozi Mukuru wa WDA, Gasana Jérôme n’uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi muri iki kigo.

Itangazo RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter riragira riti “RIB yafashe abantu umunani bakekwaho gukoresha nabi, kunyereza umutungo wa Leta. Abo ni uwari Umuyobozi Mukuru, uwari ushinzwe imishinga, Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari n’Umukozi ushinzwe abakozi muri WDA; Umuyobozi ushinzwe ishoramari n’ushinzwe abakozi muri RSSB.”

Abo kandi barimo uwari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari n’ushinzwe ibikoresho n’ubutegetsi muri WASAC.

RIB yakomeje ivuga ko iperereza rikomeje no mu bindi bigo bya Leta byavuzweho kunyereza, gukoresha nabi umutungo wa leta muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari, kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe kandi n’umutungo wa leta wanyerejwe ugaruzwe hashingiwe ku mategeko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger