AmakuruAmakuru ashushye

RIB yahawe ibikoresho birimo Camera na Recorders bizayifasha kurwanya icuruzwa ry’abantu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahawe ibikoresho  bitandukanye birimo  Camera zigera kuri  12 n’ibindi bigendana na yo bizayifasha guhangana n’ibyaha by’icuruzwa ry’abantu.

Uhagarariye UN WOMEN mu Rwanda Fatou Lo ari yo yatanze biriya bikoresho avuga ko gucuruza abantu ari ikintu kibi kandi kiri henshi gituma abantu bateshwa agaciro cyane abagore n’abakobwa, ngo ibi bikoresho bizafasha mu gukusanya ibimenyetso ku bakora biriya byaha.

Yavuze ko mu bacuruzwa, abagera kuri 90 ku ijana ari abakozi bo mu rugo. Fatou Lo yashimye ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu guhangana n’abacuruza abantu kandi  ngo bigaragara mu mategeko no mu guhana abo.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Ruhunga Jeannot yashimye UN WOMEN avuga ko gucuruza abantu biri mu bintu bigaragara mu Rwanda kandi ngo akenshi bigaragara mu gukoresha abantu imiriro ivunanye n’ibindi.

 

Ibindi bikoresho byatanzwe ni recorders 12 na zo
Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col. Jeannot Ruhunga yakira ibikoresho bahawe na UN Women
Twitter
WhatsApp
FbMessenger