AmakuruImyidagaduro

RIB irasaba ubufasha ku waba azi aho ukekwaho kwica umunyamideli Mupende aherereye

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rurasaba Abanyarwanda ko uwaba azi aho umwicanyi uheruka kwivugana umunyamideli Mupende Uwera Alexia aherereye yatanga amakuru kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.

Ibi RIB yabisabye ku munsi w’ejo, nyuma y’iminsi ibiri uru rwego rukora iperereza ngo hatahurwe uwaba yarivuganye uyu mukobwa waburaga ukwezi kumwe ngo anakore ubukwe.

Mupende Alexia yishwe mu ijoro ryo ku wa kabiri w’iki cyumweru, amakuru y’urupfu rwe amenyekana ku munsi w’ejo. Ni urupfu rwababaje abatari bake barimo na Sonia Rolland wabaye Miss w’Ubufaransa muri 2000. Bikekwa ko yaba yarishwe n’uwari umukozi we wo mu rugo witwa Antoine Niyireba magingo aya ugishakishwa n’inzego z’umutekano.

Amakuru yiriwe acicikana ku munsi w’ejo yavugaga ko uyu mugizi wa nabi w’imyaka 23 y’amavuko yafatiwe Kagitumba muri Nyagatare, gusa itangazo Polisi y’u Rwanda yasohoye ku munsi w’ejo ibinyujije kuri Twitter yayo rivuga ko agishakishwa.

Polisi kandi yasabye Abanyarwanda kwima amatwi ibihuha bitandukanye byari byiriwe bicaracara ku mbuga z’uruganiriro.

Bikekwa ko uyu musore ukomoka i Karongi yahise atoroka akimara kwivugana Nyakwigendera.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Modeste Mbabazi yabwiye The New Times ko bitarasobanuka niba uriya musore yarishe Mupende wenyine, bityo bakaba bagikora iperereza kugira ngo harebwe niba haba hari abandi bafatanyije.

Ati” Ntituramenya neza niba ukekwa yarakoze icyaha wenyine. Iki cyaha gishobora kuba cyaragizwemo uruhare n’abantu barenze umwe.”

Magingo aya Umurambo wa Nyakwigendera Mupende uri mu bitaro bya gisirikare by’i Kanombe aho wagiye gusuzumirwa. Ni nyuma yo kuwusanga iwabo mu rugo aho yari yaterewe icyuma.

Biteganyijwe ko Nyakwigendera Mupende  wari umunyamideli ukomeye azashyingurwa i Rusororo kuri iki cyumweru, nk’uko amakuru aturuka mu bagize umuryango we abivuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger