Amakuru ashushyePolitiki

Reka dusubire inyuma turebe ibyavuye mu matora aheruka mu Rwanda ya 2003 na 2010

Ni ku nshuro ya 3 nyuma y’umwaka wa 1994 hagiye kuba itora rya perezida wa Repubulika y’u Rwanda, tugiye gusubira inyuma turebere hamwe ibyavuye mu matora yo mu mwaka wa 2003 ndetse na 2010.

Muri 2003 hari abakandida batatu [Paul Kagame, Faustin Twagiramungu ndetse na Nayinzira Jean Nepomuscène]  bahataniraga kuyobora u Rwanda ndetse byaje kurangira Paul Kagame ayoboye uru rutonde n’amajwi 95.0% yatowe n’abasaga 3,544,777 , akurikirwa na Faustin Twagiramungu wagize amajwi agera kuri 3.6% agatorwa n’abagera ku 134,865 ndetse na Nayinzira Jean Nepomuscène wagize ijwi 1.3% agatorwa n’abanyarwanda bagera ku 49,634.

Naho muri 2010 hari abakandida bane barangajwe imbere na Paul Kagame, Jen Damascene Ntawukuriryayo , Higiro Prosper ndetse na Alvera Mukabaramba. Ibyavuye muri aya matora ntibyari bihabanye cyane n’ibyo muri 2003 kuko no muri uwo mwaka wa 2010 Paul Kagame yaje ayoboye ku ijanisha rya  93.08% atorwa n’abagera ku 4,638,560, yakurikiwe na Ntawuriryayo Jean Damascene wagize ijanisha rya 5.15% atorwa n’abagera ku 256,488, Prosper Higiro watowe ku ijanisha rya 1.37% atorwa n’abagera ku 68,235 , naho Alvera Mukabaramba aza kuza afite ijwi rya 0.40% ndetse atorwa n’abagera ku  20,107.

Kuri ubu abakandida bari guhatanira kuyobora u Rwanda muri iyi mandat y’imyaka irindwi tugiye gutangira ni Paul Kagame wo mu muryango wa FPR Inkotanyi, ‘Umukandida wigenga’ Mpayimana Phillipe ndetse na Dr. Frank Habineza uhagarariye ishyaka rya Green Party.

Abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda bamaze gutora kuwa  3 kanama 2017 mu gihe abari mu gihugu bazindukiye mu itora kuruyu wa 4 kanama 2017.

Mu duce dutandukanye mu gihugu harimbishijwe nk’aharabera ubukwe, abanyarwanda bose babukereye ndetse bari kuvuga ko igihe cyo gutangaza ibirava mu matora  gitinze kugera ngo bamenye ugiye kuyobora u Rwanda mu myaka 7 ir’imbere .

Ku ruhande rwa Komisiyo y’amatora yo yatangaje ko nibura abanyarwanda baraza kurara bamenyeshejwe ibyavuye mu matora ku buryo bw’agateganyo.

Résultat de recherche d'images pour "paul kagame"
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wagiye yiyamamaza muri iyi myaka yose guhera muri 2003, 2010 na 2017 mu myaka yagiye ibanza  akegukana intsinzi hakaba hategerejwe ibirava mu matora y’uyu mwaka
Résultat de recherche d'images pour "twagiramungu faustin"
Faustin Twagiramungu wiyamamarije kuyobora u Rwanda muri 2003
Nayinzira Jean Nepomuscene yiyamamarije kuyobora u Rwanda muri 2003 aza kwitaba Imana muri 2014
Jean Damascene Ntawukuriryayo wiyamamarije kuyobora u Rwanda muri 2010
Higiro Prosper wiyamamarije kuyobora u Rwanda muri 2010
Image associée
Alvera Mukabaramba wiyamamarije kuyobora u Rwanda muri 2010
Dr. Frank Habineza uri kwiyamamariza kuobora u Rwanda muri uyu mwaka wa 2017
Philippe Mpayimana uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri uyu mwaka wa 2017
Twitter
WhatsApp
FbMessenger