AmakuruImikino

REG BBC yigaranzuriye Patriots BBC muri Kigali Arena, iyitwara irushanwa ry’Agaciro 2019

REG BBC ni yo yegukanye igikombe cy’Irushanwa ry’Agaciro ryakinwe ku nshuro ya mbere muri Basketball, itsinze mukeba wayo, Patriots BBC, amanota 61-50 ku mukino wa nyuma wakiniwe muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu.

Iyi ntsinzi yabaye ukwibohora no kwigaranzura kw’ikipe ya REG BBC yari itarabona intsinzi n’imwe mu mikino ine yaherukaga guhuriramo na Patriots BBC muri iyi nzu y’imikino yakira abantu ibihumbi 10, ariko kuri uyu mugoroba yarimo abagera nko ku bihumbi 6,500.

Kaje Elie na Shyaka Olivier bayoboye umukino ku ruhande rw’iyi kipe ya sosiyete y’igihugu ishinzwe ingufu ndetse nta wakwirengagiza uruhare rw’abarimo Nshobozwabyosenumukiza Wilson, ku isonga hakaza umutoza Henry Mwinuka wahuraga n’ikipe yavuyemo.

Patriots BBC yatozwaga n’Umunya-Kenya, Odhiambo Carey, yayoboye agace ka mbere ku manota 14-6, ariko kuva icyo gihe umukino wahise uhinduka.

REG BBC yari ihagaze neza mu kugarira no kwambura imipira, yakinishije imbaraga nyinshi, mu gace ka kabiri itsindamo amanota 20 kuri atanu ya Patriots BBC mu gihe n’aka gatatu yabonyemo 24-14, aka nyuma amakipe zombi anganya 17-17.

Umukino warangiye harimo ikinyuranyo cy’amanota 11 (61-50), aho Kaje Elie wa REG BBC na Nijimbere Guibert (Patriots BBC) buri umwe yatsinzemo amanota 17.

Shyaka Olivier wa REG BBC wanatowe nk’umukinnyi w’irushanwa mu bagabo, yatsinzemo amanota 13.

Mu bagore, igikombe cyegukanwe na The Hoops Rwa yatsinze APR WBBC amanota 66-52 ku mukino wa nyuma.

Muri iki cyiciro, Micomyiza Rosine wa The Hoops Rwa, yatowe nk’umukinnyi w’irushanwa.

Mu batarengeje imyaka 17, irushanwa ryegukanwe n’ikipe ya The Hoops yatsinze Elites amanota 104-100. Umukinnyi wabaye uw’irushanwa ni Murenzi Roméo wa The Hoops.

 

REG BBC yegukanye igikombe

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger