AmakuruImikino

Reba amafoto atandukanye yaranze umukino wa APR FC na Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatanu taliki 01 Gashyantare 2019, nibwo imikino yo guhatanira igikombe cy’Intwari yari imaze igihe ikinirwa hano mu Rwanda, yashyizweho akadomo,nyuma y’uko Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe itsinze mukeba wayo Rayon Sports 1-0.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yaje muri uyu mukino ihabwa amahirwe make yo kwegukana igikombe, bitewe n’uko yari yaritwaye nabi mu mikino yabanje ugereranyije n’amakipe ya Rayon Sports na AS Kigali bari bahatanye.

Urugamba rwa APR FC rwabaye nk’urworoha ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu, nyuma y’itsikira rya AS Kigali yanganyije 1-1 na Etincelles bikanarangira ibuze amahirwe y’igikombe.

Icyari gisigaye kumenyekana kwari ukumenya uwegukana iki gikombe hagati ya APR FC yasabwaga gutsinda mukeba byonyine, na Rayon Sports yasabwaga gutsinda cyangwa ikanganya.

Igitego cyahesheje insinzi ikipe ya APR FC cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio wari uhawe umupira mwiza na Issa Bigirimana.

APR FC itwaye iki gikombe yaherukaga muri 2018 ifite amanota atandatu, AS Kigali yegukanye umwanya wa kabiri n’amanota atanu, Rayon Sports ku wa gatatu n’amanota ane, mu gihe Etincelles yashoje ku mwanya wa kane n’inota rimwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger