AmakuruImikino

Real Madrid yamaze gusinyisha rutahizamu Luka Jovic

Ikipe ya Real Madrid yamaze gusinyisha Luka Jovic, Umunya-Serbia wakiniraga Eintracht Frankfurt yo mu Budage nk’uko Sky Sports ikorera mu Budage yabitangaje.

Ni nyuma yo kwitwara neza muri Frankfurt atsinda ibitego 27 mu mikino 47 yayikiniye mu marushanwa yose. Ikipe itazibagirwa uyu musore ni Chelsea yo mu Bwongereza kuko aheruka kuyitsinda ibitego bibiri wenyine ubwo yahurigana na yo muri 1/2 cy’irangiza cya Europa league.

Luka Jovic yari amaze imyaka ibiri akinira Frankfurt, nyuma yo kuyitizwamo na Benfica yo muri Portugal.

Sky yavuze ko Real Madrid yamaze gusinyisha uyu musore kuri miliyoni 52 n’ibihumbi 400 by’ama-Pounds. Iki gitangazamakuru cyavuze ko icya gatanu cy’aya mafaranga kigomba gutwarwa na Benfica.

Isinyishwa rya Jovic rishobora gukurikirwa n’undi mubare munini w’abakinnyi bashobora kwinjira muri Real Madrid. Aba barimo myugariro Eder Militao wemeranyije na Real Madrid kuyijyamo muri Werurwe uyu mwaka cyo kimwe na rutahizamu Rodrygo Goes ukinira Santos yo muri Brazil.

Aya mazina kandi agomba kwinjira muri Real Madrid hasohokamo andi. Izina rikomeje kugarukwaho na benshi ni Gareth Bale wamaze kwerurirwa n’umutoza Zinedine Zidane ko atakimukeneye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger